00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatanze umuburo ku bashinzwe umutekano batezuka ku nshingano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda guharanira buri gihe kurangwa n’umurava n’ikinyabupfura, kuko abatabigenza batyo batazihanganirwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda iba buri mwaka.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Ngabo, Polisi y’Igihugu no mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ikinyabupfura no gukorana umurava mu mirimo bashinzwe, ari nawo musinga Ingabo z’u Rwanda zubakiyeho.

Yibukije abitabiriye uruhare rwabo mu gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho binyuze mu mutekano uhamye.

Perezida Kagame yasabye abitabiriye inama gukomeza kuzuza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda no gukoresha neza ubushobozi buhari mu nzego zitandukanye bayoboye.

Yagaragaje ko kunyurwa manuma, imikorere mibi no kudasohoza inshingano ari ibintu bikwiriye kwirindwa no kudahabwa umwanya mu Ngabo z’u Rwanda, ashimangira ko atazihanganira abo bizagaragaraho.

Inama nk’iyi yaherukaga ku wa 1 Ukuboza 2020; icyo gihe yabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Iperereza, NISS.

Perezida Kagame yasabye abashinzwe inzego z'umutekano kurangwa n'ikinyabupfura
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, atanga ibitekerezo muri iyi nama
Abasirikare bari bitabiriye iyi nama basabwe gukoresha ubushobozi buhari neza, baharanira kugera ku nshingano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .