00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira muri Dubai Expo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu imurikagurisha ry’i Dubai ryatangiye ku wa 1 Ukwakira 2021.

Iri murika rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, ryitezweho kwitabirwa n’abantu barenga miliyoni 25 bazaba basura ibikorwa biri kumurikwa n’ibihugu 192 byaryitabiriye.

U Rwanda rwiteze ko iri murika rizarangira rifunguriye imiryango abashaka kurushoramo imari, rikazanarufasha kandi kumenyekanisha ibirukorerwamo.

Aho u Rwanda ruri kumurikira hari mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’, igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, aherutse gutangaza ko iri murikagurisha ari umwanya udasanzwe k’u Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho n’amahirwe ahari ari nako rwigira ku byo abandi bagezeho.

Perezida Kagame ubwo yerekwaga aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Dubai Expo
Umukuru w'Igihugu yeretswe ibyo u Rwanda rugiye kumurikira amahanga muri Dubai Expo
Perezida Kagame yeretswe ibikorwa bitandukanye u Rwanda ruri kumurika
Yagize umwanya wo gutembera aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo
Abasura aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo basobanurirwa n'icyerekezo 2020
Perezida Kagame yatemberejwe ibice bitandukanye by'ahari kubera iri murikagurisha
Yasobanuriwe byinshi kuri iri murikagurisha
Abasura aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo basobanurirwa n'icyerekezo 2020
Aho u Rwanda rumurikira ibikorwa byarwo hatatswe mu buryo gakondo
Iri murikagurisha ryitezweho gusiga u Rwanda rurushijeho kumenyekana
Hari n'Intore zitaramira abaje kureba ibyiza by'u Rwanda
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo
Abari kumurika ibikorwa by'u Rwanda bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .