Perezida Kagame yashyigikiye kandidatire ya Kristalina Georgieva ku buyobozi bwa IMF

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kanama 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yemeje ko u Rwanda ndetse na we ubwe bashyigikiye Kristalina Georgieva, uheruka gutangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nk’umukandida ku mwanya w’umuyobozi mushya w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

IMF ikurikiranira hafi ubukungu bw’Isi ndetse n’ibijyanye n’imari ku rwego mpuzamahanga, aho iha ibihugu ubufasha mu bya tekiniki n’inguzanyo mu mafaranga aho bibaye ngombwa, nk’igihe igihugu kigowe n’amadeni cyangwa gishaka kuzigamira ibihe biri imbere.

Iki kigega gikomeje gushakisha umuyobozi mushya usimbura Christine Lagarde, uheruka kwegura nyuma yo kugirwa Perezida wa Banki Nkuru y’u Burayi. Kristalina Georgieva ukomoka muri Bulgaria yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi guhera muri Mutarama 2017.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimiye Kristalina wemejwe nk’umukandida ku buyobozi bukuru bwa IMF.

Yakomeje ati "Ntabwo mpamya ko hari undi mukandida ukuruta. Ushyigikiwe n’igihugu cyanjye ndetse nanjye ubwanjye. Ndakwifuriza amahirwe @KGeorgieva!"

Nyuma yo gutorwa na ba Minisitiri b’imari b’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, biteganyijwe ko Kristalina Georgieva azabanza kwemezwa n’inama y’ubutegetsi ya IMF muri Nzeri.

Uyu mugore afite amahirwe menshi kuko mu mategeko atanditse yemeranyijweho hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU niyo itanga umuyobozi wa IMF naho Amerika igatanga uwa Banki y’Isi.

Gusa ukwemezwa kwa Georgieva n’ubunararibonye buhanitse afite mu bijyanye n’ubukungu, gufite imbogamizi z’uko bizasaba ko hahindurwa zimwe mu ngingo z’amategeko ya IMF, zirimo ibuza umuyobozi mukuru kuba arengeje imyaka 65, mu gihe Georgieva ahubwo azuzuza 66 ku wa 13 Kanama.

Gusa ibihugu bishyigikiye Georgieva birimo u Bufaransa, bivuga ko ibijyanye n’imyaka bizahita bihindurwa, ingingo inashyigikwe na Amerika.

Indi mpungenge ikomeje kugarukwaho ariko ni ukuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ashobora gutanga umukandida ukomeye, bikaba byatuma amatora agorana.

Gutanga abakandida bizarangira ku wa 6 Nzeri, ariko ibihugu by’i Burayi byihutiye kwemeza umukandida wabyo ngo byirinde ko nyuma hazabaho ihangana rititeguwe.

Kristalina Georgieva yari mu Rwanda mu Ugushyingo 2018 ndetse yasuye ibikorwa byinshi biterwa inkunga na Banki y'Isi
Perezida Kagame yakiriye Kristalina Georgieva muri Village Urugwiro mu Ugushyingo 2018
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Kristalina Georgieva yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame n'abandi bayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza