Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wahuje abakuru b’ibihugu ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Kamena 2018 saa 08:11
Yasuwe :
3 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu mishinga y’Umuhora wa Ruguru, kongera guhura ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku bimaze gukorwa no gufata ingamba nshya ku mishinga iri imbere.

Kuri uyu wa Kabiri abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru bahuriye mu nama yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta muri Safari Park Hotel i Nairobi; yitabiriwe na Perezida Paul Kagame; Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n’Umujyanama mu bukungu wa Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Aggrey Tisa Sabuni.

Yitabiriwe kandi na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, hamwe n’intumwa zihagarariye Tanzania, u Burundi na Ethiopia, ibihugu byahawe kuba muri uyu muryango nk’indorerezi.

Aba bayobozi babanje gusuzuma ibimaze gukorwa ku myanzuro yafashwe mu nama iheruka yabereye i Kampala muri Mata 2016, Perezida Kagame ashima Kenyatta wongeye kubahuza.

yagize ati “Ndashimira Perezida Kenyatta kuba wongeye guhuza iyi nama nyuma y’imyaka hafi ibiri y’ikiruhuko kugira ngo dukomereze ku muvuduko twari twatangiriyeho, mu guhurira hamwe no gukorana ku mishinga duhuriyeho ku nyungu z’ibihugu byacu n’abaturage.”

Yashimangiye ko hari intambwe imaze guterwa mu guhuriza hamwe za guverinoma, ubucuruzi, abashoramari bo mu gihugu na mpuzamahanga, mu bufatanye bugamije gutuma imishinga yose y’ingenzi ku iterambere ry’abaturage ishoboka.

Yakomeje agira ati “Hari ibintu byinshi bizahora bikeneye gukorwa ariko uyu mwanya uraduha amahirwe yo gusubiza amaso inyuma ku byakozwe n’ibyo tugomba gukora.”

Perezida Kenyatta yagaragaje ko imishinga ihuriweho mu Muhora wa Ruguru ari ingenzi kuva yatangira mu 2013, avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa harimo guhuza za gasutamo, umushinga wagabanyije ibihombo ku bacuruzi haba mu bijyanye n’igihe cyangwa amafaranga.

Ku bijyanye n’umuhanda wa gari ya moshi, Kenyatta yavuze ko nyuma yo kurangiza igice Mombasa-Nairobi, biyemeje gukomeza ku gice kizahuza Kenya na Uganda, uciye ku mupaka wa Malaba.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda we yavuze ko ashimishwa no kwitabira inama z’Umuhora wa Ruguru kuko ubukungu bw’igihugu cye bwongererwa imbaraga n’ibihugu by’abaturanyi, nka Kenya igurayo umusaruro mwinshi w’ibigori n’amata.

Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara, aba bayobozi bemeranyije kwihutisha ukwishyira hamwe kw’ibihugu bijyana n’impinduka mu mibereho y’abaturage, guteza imbere urwego rw’inganda no guhanga imirimo.

Bemeranyije kandi gukora inyigo y’uburyo bw’ubwikorezi mu kiyaga cya Victoria, hagasuzumwa uburyo bwizewe bwo gukora ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli muri ibi bihugu.

Aba bayobozi banemeranyije kongera amafaranga mu bigo by’icyitegererezo byafasha mu kuzamura ubushobozi bw’abakozi, bukenewe kugira ngo imishinga y’umuhora wa ruguru ishyirwe mu bikorwa.

Iyi nama yanakiriye raporo ku masezerano y’ubufatanye mu bwirinzi, banemeranya gushyiraho ikigo gihuriweho kibika amakuru ajyanye n’ikirere mu Muhora wa Ruguru, Centralised Aeronautical Database (CAD).

Ubwo haririmbwaga indirimbo z'ibihugu mu gutangira inama
Perezida Kagame mu nama y'Umuhora wa Ruguru
Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa imishinga yo mu Muhora wa Ruguru
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Umujyanama wihariye mu bukungu wa Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Aggrey Tisa Sabuni niwe wamuhagarariye muri iyi nama
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe, hari n'ibikenewe kongerwamo imbaraga
Abayobozi mu ifoto y'urwibutso: Tisa Sabuni wahagarariye Perezida Kiir, Perezida Museveni, Perezida Uhuru Kenyatta, Perezida Kagame na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto
Perezida Kagame na Perezida Museveni
Abakuru b'ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru mu nama yiga ku mishinga y'iterambere
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza