Perezida Kagame yashimiye intambwe yo kuzahura umubano wa Ethiopia na Eritrea

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yashimye intambwe ikomeje guterwa na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed na Perezida wa Eritrea, Isaias Afewerki, mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 20 urimo agatotsi.

Kuri iki Cyumweru bwa mbere mu myaka irenga 20 ishize abayobozi ba Ethiopia na Eritrea, bahuriye mu Mujyi wa Asmara muri Eritrea, baganira ku buryo bazahura umubano w’ibihugu byombi washegejwe n’amakimbirane ashingiye ku mbibi yatangiye mu 1998.

Uru ruzinduko rubayeho nyuma y’ukwezi kumwe Dr Abiy atunguranye akemera amasezerano y’amahoro yo gushyira akadomo ku makimbirane n’intambara yamaze imyaka ibiri ku mupaka w’ibihugu byombi, igahitana abagera ku 80 000, ibindi bihumbi amagana bikava mu byabo.

Icyo gihe abayobozi ba Eritrea bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Osman Saleh bakaba baragiye i Addis Ababa, kuganira kuri ayo masezerano.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yashimiye intambwe ibihugu byombi bikomeje gutera mu gushakira amahoro abaturage babyo.

Yagize ati “Turashimira abayobozi, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed na Perezida wa Eritrea, Isaias Afewerki, ku bw’umuhate n’ibikorwa byiza mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Turabashimiye kandi turi kumwe namwe”.

Minisitiri wa Eritrea ushinzwe itangazamakuru, Yemane G Meskel, yanditse kuri Twitter ko ari ubwa mbere indege ya Ethiopian Airlines ikandagiye i Asamara mu myaka 20 ishize. Yavuze ko ari ibihe bidasanzwe kandi bitazibagirana kubona abayobozi bombi bahoberana bya kivandimwe.

Ushinzwe abakozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Fitsum Arega, yanditse kuri Twitter ko ‘iyi nama igamije gushyira imbaraga zidasanzwe mu gushaka amahoro arambye’.

Yagize ati “Ibihugu byacu bisangiye amateka n’umubano kurusha ibindi, ubu dushobora gukemura ibibazo byose bimaze imyaka 20 byo kutizerana tukajya mu cyerekezo gishya.”

Ku wa 24 Gicurasi 1993 nibwo Eritrea yabonye ubwigenge yiyomoye kuri Ethiopia, ariko imipaka y’ibihugu byombi ntiyagaragazwa. Nyuma y’imyaka itanu ibihugu byombi byagiranye amakimbirane y’imipaka ahanini bitewe n’uko Ethiopia itari ikibasha gukora ku Nyanja, bigatuma inyura mu bindi bihugu nka Eritrea kugira ngo ibashe kwambutsa ibicuruza byayo.

Ubutumwa Perezida Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter

Nyuma yo guhagarika intambara mu 2000, Umuryango w’Abibumbye weguriye Eritrea agace ka Badme kateje amakimbirane, ariko amasezerano ntiyubahirizwa. Kuva ubwo amakimbirane hagati y’ibihugu byombi yabaye akarande kugeza n’ubu.

Mu 2002 Komisiyo ya Loni yo gukemura amakimbirane y’imipaka hagati y’ibihugu byombi yatanze imyanzuro ariko Ethiopia yanga kuyubahiriza ari byo byatumye amakimbirane akomeza gukara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza