Perezida Kagame yashimiye Dr Abiy watorewe kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Werurwe 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Paul Kagame, yashimiye Dr Abiy Ahmed watowe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia nk’umuyobozi waryo ndetse akaba agomba kwemezwa n’Inteko Ishinga amategeko akaba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri abagize Komite Nyobozi y’ishyaka EPRDF (Ethiopia People’s Revolutionary Democratic Front), batoye Dr. Ahmed ngo asimbura Desalegn Hailemariam uherutse kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse no ku buyobozi bw’iri shyaka.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yavuganye kuri telefoni na Dr Abiy Ahmed, akamushimira.

Yagize ati "Nahamagaye kuri telefoni Dr. Abiy Ahmed wa Ethiopia ndamushimira ko ishyaka EPRDF ndetse n’abaturage ba Ethiopia bamuhisemo ngo azabe Minisitiri w’Intebe uzemezwa vuba n’Inteko ishinga Amategeko.”

Umukuru w’Igihugu yijeje ko Afurika yose iri kumwe na Ethiopia mu rugamba rwo gukemura ibibazo bya politiki yahuye nabyo, avuga ko Abanyafurika bose biteguye ko iki gihugu kizakomeza kugira uruhare rwayo rw’ingenzi kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse no mu izina ry’abandi bayobozi ba Afurika, ndashaka kuvuga ko turi kumwe n’abaturage ba Ethiopia n’abayobozi babo, mu buryo bakomeje kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bya politiki baheruutse guhura nabyo.”

Abasesenguzi mu bya politiki bashimangira ko nta kabuza abagize ishyaka EPRDF n’Inteko Ishinga Amategeko bidatinze bazemeza Dr Abiy Ahmed nka Minisitiri w’Intebe.

Kuva mu 2015 muri Ethiopia hari imyigaragambyo yamagana Leta yakorwaga n’abaturage bo mu duce twa Oromia na Amhara, biyumva ko basigajwe inyuma kuva mu 1991 ubwo ishyaka rya EPRDF ryajyaga ku butegetsi. Aba bagize 61% by’abatuye Ethiopia.

Abaturage bo mu bwoko bwa Oromo kandi bari bamaze igihe barushijeho gukaza imyigaragambyo, bagaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo gufungura abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahawe imbabazi rigenda biguru ntege kandi byaragombaga gukorwa bitarenze Mutarama 2018.

Nyuma yo kwegura kwa Desalegn, Guverinoma yafashe icyemezo cyo kwinjira mu bihe bidasanzwe kigamije guhosha iyi myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri Kanama 2017, Ethiopia yahagaritse ibihe bidasanzwe by’amezi 10 yari yashyizeho nyuma y’uko amagana y’abaturage baguye mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abandi bagatabwa muri yombi bashaka ubwisanzure muri politiki.

Muri ibyo bihe bidasanzwe, serivisi za internet kuri telefoni ndetse n’imbuga nkoranyambaga byarahagaritswe, nk’imwe mu ngamba Leta yafashe mu bihe bidasanzwe.

Kuva icyo gihe kandi byatangajwe ko Abadipolomate b’abanyamahanga baba muri iki gihugu batemerewe kurenga mu birometero 40 uvuye i Addis Ababa badafite uruhushya rw’ubutegesti, hahagarikwa kandi ibikorwa by’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi. Ariko Leta yaje gukuraho ibyemezo byari byafatiwe abo badipolomate, ibemerera kugenda uko bashaka.

Dr Abiy Ahmed yabaye mu gisirikare cya Ethiopia ndetse yoherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (Minuar) mu 1995.

Dr Abiy Ahmed watowe kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza