Perezida Kagame yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye impinduka mu mikorere yawo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko hakenewe impinduka mu mikorere y’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo urusheho guhaza ibyifuzo by’abawugize, anagaragaza ko ubufatanye bwawo n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bwafasha mu kugera ku ntego Isi yihaye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu mbwirwaruhame yagejeje ku Nteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko buri mwaka Umuryango w’Abibumbye ushyira miliyari z’amadolari mu bikorwa by’ubutabazi, ugashyiraho intego zitandukanye ku nzego zirimo iterambere, uburenganzira bw’abagore n’ibindi, ugatanga uburyo bw’amasezerano mpuzamahanga akomeye, ibyo bikaba ibimenyetso by’umuryango ufite agaciro kandi ushoboye.

Gusa ngo rimwe na rimwe hari aho byumvikana ko Umuryango w’Abibumbye utari kugera ku ntego n’ibyifuzo by’abawugize, ashima Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko hari impinduka zikenewe mu muryango no mu guhangana n’ihohoterwa.

Yagize ati “Kugira ngo tubashe gutanga umusaruro no gutanga ubuzima bwiza kuri bose, Umuryango w’Abibumbye ugomba gufata kimwe abantu bose ukorera nta kurobanura kandi mu cyubahiro, bikajyana no gukoresha ubushobozi bushyirwamo.”

Yavuze ko Umunyamabanga Mukuru akeneye ubufasha bw’abakuru b’ibihugu kugira ngo Umuryango w’Abibumbye ugere ku ntego ariko unazana impinduka, ndetse abayobozi bafite inshingano zo guhangana n’ibibazo Isi ifite uyu munsi, kuva ku ihindagurika ry’ibihe kugeza ku kubaka amahoro, uburinganire n’iterambere.

Gusa ngo aho batuzuza inshingano ni ugutuma ibintu bibasha kujya mu ngiro bikajya mu bikorwa, ashimangira ko hakenewe impinduka zihereye mu myumvire no gushaka kuzamura imikorere no gutanga umusaruro.

Yakomeje agira ati “Muri uru rwego, impinduka zatangiye kubaho mu Muryango w’Abibumbye no mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi biratanga icyizere, ndetse u Rwanda rwishimiye kubigiramo uruhare byombi. Uru rugendo rurashyira Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mwanya wo gukorera hamwe no gutahiriza umugozi umwe.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko intambwe zikwiye guterwa ku mpande zombi ngo hanozwe uburyo ibikorwa bihuzwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi.

Yakomeje agira ati “Loni na AU ni abafatanyabikorwa beza mu kugarura amahoro kandi u Rwanda rwishimiye ndetse rutewe ishema no kugira ingabo ziri mu butumwa mu mabendera yombi. Ariko dushobora gukora byinshi kandi tukabikora neza.”

“Tunasangiye intego zo kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye n’icyerekezo cya Afurika 2063 no gukomeza kongerera ubushobozi abagore. Gukomeza gukorera hamwe bizadufasha kuziba icyuho gikomeza kugaragara mu kugera ku murongo mugari wa internet, uhuriza abaturage bacu ku isoko y’bumenyi n’uburumbuke”.

Perezida Kagame yanagarutse ku gusaba ibihugu kwemeza burundu amavugurura ya Kigali ku masezerano ya Montreal, agena igabanywa ry’ikora n’ikoreshwa ry’ibyuka bya ‘Chlorofluorocarbons’ byangiza akayunguruzo k’izuba

Yasabye ibihugu kwitabira kuyemeza, kugira ngo mu 2019 azabashe gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bifuza impinduka mu Muryango w’Abibumbye, akaba aheruka gukora urutonde rw’ibihugu 14 yifuza ko byamushyigikira mu mugambi wo gusaba ayo mavugurura, birimo n’u Rwanda ubu ruyoboye amavugurura mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Hari amakuru avuga ko ibyo bihugu bizanagirana inama ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, yitezwemo imyanzuro irimo kugabanya uguhurira ku nshingano kw’imiryango ishamikiye kuri Loni no kunoza imikorere y’inzego zishamikiye kuri uwo muryango.

Perezida Kagame agiye kugeza ijambo ku Nteko rusange ya Loni
Perezida Kagame ageza imbwirwaruhame ku Nteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye
Abateraniye mu Nteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye bateze amatwi Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza