00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye umwihariko mu kwita ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa muri Afurika

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere Ubuhinzi (AGRF 2021) ko Afurika ikeneye by’umwihariko kwita ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa kuko 35% by’abaturage bashonje ku Isi batuye kuri uyu mugabane.

Ibi yabivugiye mu Ihuriro ry’iminsi ine rya AGRF 2021 ryatangiye tariki 7-10 Nzeri 2021 aho riri kubera muri Kenya. Ryahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika, abayobozi batandukanye, inararibonye, abikorera, sosiyete sivile ndetse n’abahinzi.

Mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru byatanzwe n’abayobozi bakuru kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, Perezida Kagame yavuze ko kwita ku buhinzi ari ryo zingiro ryo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Yagize ati “Kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi ni ingenzi mu rugendo rugana ku ntego z’iterambere rirambye. 70% by’abaturage bakuze muri Afurika bakora mu buhinzi ndetse no mu mishinga ijyanye n’ubuhinzi. Iyo butagenda neza na Afurika ntabwo iba imeze neza.”

“Abarenga 35% by’abantu bashonje ku Isi bari muri Afurika. Mu by’ukuri dukeneye gukora impinduka mu buryo ibikomoka ku buhinzi bibyazwamo umusaruro. Dukeneye kandi kugenzura ko buri wese abasha kubona ifunguro akeneye kandi mu buryo bumworoheye.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi buhagije bwo guhinga no gutunganya ibiribwa byinshi kuruta ibyo yakenera, bityo ko ikwiriye gukoresha amahirwe ifite mu kubigeraho harimo n’Isoko rusange rya Afurika [AfCFTA].

Amasezerano ya AfCFTA azatuma Afurika ihurira ku isoko rya miliyari imwe na miliyoni 200 z’abaturage bayituye, ndetse izamure ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byayo busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Umukuru w’Igihugu yasabye abitabiriye iryo huriro gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo by’ingirakamaro biba byatanzwe mu nama kuko nta cyagerwaho mu gihe abantu bakomeje kuvuga ku bibazo ariko badashyira mu bikorwa ibisubizo bashakiye hamwe.

Iri huriro ryabaye ku nshuro ya 11, aho kuri uyu wa 8 Nzeri 2021 ryari ryayobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta. Mu baryitabiriye harimo Dr. Agnes Kalibata, Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA) na Hailemariam Desalegn, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF.

Mu byibanzweho ndetse n’ibizibandwaho muri iri huriro ni ugushakira hamwe inzira iganisha ku kuzahura no gushyiraho uburyo buhamye mu gutegura no gukoresha umusaruro uva ku buhinzi n’ubworozi muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo gutunganya ibiribwa ikeneye bityo ko hakenewe impinduka kugira ngo hagabanywe umubare w'abicwa n'inzara
Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya AGRF, Hailemariam Desalegn, na we ari mu batanze ikiganiro muri iri huriro
Iyi nama yakiriwe inayoborwa na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Ihuriro rya AGRF 2021 ryabereye muri Kenya ariko abakuru b'ibihugu baryitabiriye n abayobozi batandukanye baryitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .