Perezida Kagame yasabye abo mu Ndiza ubufatanye nk’ubwabaranze barwanya abacengezi (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu gice cyahoze cyitwa Ndiza, ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje ubwo bafatanyaga n’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya abacengezi mu myaka 20 ishize.

Yabisabye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga 2018, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Rongi n’ibice byegeranye mu kwizihiza ku nshuro ya 24 isabukuru yo kwibohora.

Umurenge wa Rongi ugizwe n’ibice byahoze ari Komini Nyakabanda na Nyabikenke. Hagati ya 1997-1999, aka gace kibasiwe n’abacengezi biganjemo abari baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage ba Rongi bavuga ko abo bacengezi babaga mu ishyamba rya Busaga, ari naho baturukaga bagabye ibitero ngo baje bavuga ko ari imfubyi za Perezida Juvenal Habyarimana, baje kumuhorera. Abaturage banze gufatanya na bo inzu zabo zaratwitswe.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye abaturage bo muri aka gace bagaragaje bahashya abo bacengezi, asaba ko babukomeza mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Yagize ati “Uko twafatanyije kwibohora icyo gihe n’ubu niko dukwiriye gufatanya mu rugamba rushya rwo gutera imbere. Ibyo rero urumva ko bihuza amateka ya kera mabi. Ibikorwa byo kwibohora byabaye byiza, byabaye intangiriro y’urugendo rw’igihugu cyacu cyiza tuganamo kugira ngo twubake igihugu giteye imbere.”

Yakomeje agira ati “Uko twafatanyije muri urwo rugamba rw’amasasu rwo kwibohora, n’ibindi bikorwa byose byabaye icyo gihe byari binagoranye, niko twifuza gufatanya urugamba rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’umutekano, ibyo ntabwo twabigeraho tudafatamyije n’abaturage.”

Mu yahoze ari Ndiza ni ho havuka Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida w’u Rwanda wa mbere, akaza gukubitwa urushyi n’abarwanashyaka ba UNAR, bigatuma abatutsi mu gihugu cyose bibasirwa.

Ni naho havuka Kambanda Jean wayoboye Guverinoma yiyise iy’Abatabazi ari nayo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Perezida Kagame yavuze ko ayo mateka mabi yaranze abayobozi bavuka mu Ndiza akwiye kuba isomo rituma hubakwa ejo heza.

Ati “Habaye amateka mabi ariko ni amateka yacu ntabwo twayahunga. Turayibuka noneho tukayavanamo gushaka kubaka andi mateka mashya, amabi tukayasiga inyuma akajyana n’ibyahise [...] bituviremo isomo twiyubake, twubake igihugu cyacu tube abantu dukwiriye kuba bo, twubake u Rwanda rutubereye.”

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko kuba ingabo z’igihugu zarafatanyije n’abaturage kugarura ituze mu gihugu, byatumye na nyuma yo kwibohora zikomeza ibikorwa by’iterambere zifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Twasanze ubufatanye n’izindi nzego butuma dukoresha bike muri byinshi, ibikorwa bikihuta, bigatwara amafaranga make kandi bikozwe neza. Ingabo z’u Rwanda zikwijeje ko zizakomeza gufatanya n’abanyarwanda mu gukora ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu nk’uko mwabidutoje.”

Mbere yo kugeza impanuro ku bihumbi byari byakoraniye ku kibuga cya Ndiza, yabanje gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo watujwemo imiryango ijana itishoboye yari ituye mu manegeka.

Uwo mudugudu ufite agaciro ka miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batashye umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo uherereye muri Ndiza mu Karere ka Muhanga
Perezida Kagame yasuye irerero riri mu Mudugudu wa Horezo
Imbaga y'abaturage yari yaje kwakira Perezida Kagame
Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Ndiza mu Karere Ka Muhanga
Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Ndiza mu Karere Ka Muhanga
Umudugudu wa Horezo watashywe ku munsi mukuru wo kwibohora
Inzu zashyizwemo n'mashanyarazi aturuka ku zuba
Inzu zubakiwe bari batuye mu manegeka
Intebe ziri mu nzu zo mu Mudugudu wa Horezo
Abana bari mu irerero bafite ibikoresho by'imyidagaduro na siporo
Amashuri yubatswe ni amagorofa
Umudugudu ufite ibibuga bya siporo

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza