Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda intege nke zatuma bateshuka ku nshingano

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Mata 2018 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’igihugu gukomera ku nshingano zabo birinda icyatuma badashyira mu bikorwa ibyo bategerejweho ndetse n’abagira intege nke z’umubiri ntibigire ingaruka ku gihugu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 10 Mata 2018.

Abarahiye ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claude; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), Col Ruhunga Kibezi Jeannot na Kalihangabo Isabelle Umwungirije.

Mu butumwa yagejeje ku banyarwanda nyuma y’iki gikorwa, Umukuru w’igihugu yashimiye abemeye inshingano nshya mu myanya itandukanye, anabizeza ubufatanye.

Yakomeje avuga ko kuba igikorwa cyo kurahira kw’aba bayobozi cyahuriranye n’ibihe u Rwanda rurimo byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, byibutsa inshingano ziremereye zo gukomeza kubaka igihugu.

Yabasabye ko uru rugendo rutaba mu magambo ahubwo rwaba politiki ishyirwa mu bikorwa na buri muyobozi wese hagamijwe inyungu z’abanyarwanda muri rusange kuko ari “ari politiki nziza tugomba kubikora, kubyubaha no kujya bituranga mu mikorere yacu”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Urugamba rw’iyo myaka yose 24 twifuza ko abarurwana batageraho ngo baruhe […] usibye kutaruha, kuko tuzi ubuzima bw’abantu uko bugenda wenda hari ubundi buryo bwo kuruha nabanje kuvuga, ariko noneho hashobora kubaho kuruha kw’imbaraga ariko intego n’imigambi ntabwo biba bikwiye kubamo kuruha.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko no mu gihe bibayeho ko hagira abaruha by’imburagihe ntibikwiye gutuma igihugu kitagera ku nshingano.

Yagize ati “Akenshi abacitse intege n’abarushye imburagihe, igihe byabaye ntibitume igihugu kitagera ku nshingano kiba cyarihaye […] iyo bitagenze neza tugomba kwibuka ko uko turi abayobozi na none nitwe biheraho ariko hejuru ya byose abanyarwanda dukorera, igihugu dukorera, iyo utakoze neza mu buryo bwubahiriza icyifuzo cy’abanyarwanda ariko wowe wiyumvamo ko wakoze neza ingaruka abo zijyaho birumvikana ko ari abandi.”

Yongeyeho ati “Nk’abantu ntitwavuga ko nta nenge tuzabonwaho ariko bikwiye kuba bifite igipimo bigenderaho, uri gatatu ku icumi n’uri kuri 7-8 ku icumi […] hari igipimo tudakwiriye kujya hasi cyane kuri twe babaye muri aya mateka, mu rugamba rw’igihugu cyacu.”

Abayobozi bashya barahiye nyuma y’impinduka zakozwe muri Guverinoma ku wa 6 Mata 208 ndetse n’imyanya mishya yatanzwe ku wa 9 Mata 2018 ku bayobozi ba RIB.

Dr Uwera wari Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda arahirira inshingano ze zo kuba Umunyamabanga muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi
Kalihangabo Isabelle warahiriye kuba Umunyamabanga Wungirije wa RIB yari asanzwe akora muri Minisiteri y'Ubutabera
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), Col Ruhunga Kibezi Jeannot, arahirira inshingano nshya
Col Ruhunga Kibezi Jeannot na Kalihangabo Isabelle nyuma yo kurahirira inshingano zabo
Umukuru w'Igihugu yabwiye abayobozi ko intege nke za muntu zitakwiye kubangamira iterambere ry'igihugu
Perezida Kagame yijeje abayobozi bashya ubufatanye nabo abasaba guharanira iterambere ry'igihugu
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege; Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Umunyamabanga wa Leta muri Minicofin ushinzwe igenamigambi, Dr Uwera Claudine; Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot; Kalihangabo Isabelle umwungirije; Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabarisa na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'umuryango wa Dr Uwera Claudine
Perezida Kagame ari kumwe na Col Ruhunga Kibezi Jeannot nyuma yo kurahira
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'Umuryango wa Kalihangabo Isabelle

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza