Perezida Kagame yasabye abayobozi kugira impungenge z’imibereho y’abo bayobora aho kwirebaho

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Werurwe 2018 saa 01:21
Yasuwe :
4 2

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko bakwiye kurangwa n’umuco wo kutikunda, ahubwo bagahora bahangayikishijwe n’imibereho myiza y’abo bayobora.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangizaga Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze ugiye kumara iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kuba ku isonga ry’abashaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite, bakareka kwireba ku giti cyabo ahubwo mu byo bakora bagatekereza ku bo bayobora mbere ya byose.

Yagize ati “Ntabwo abayobozi baberaho kwireba, buri wese afite uko agomba kwireba, urireba, ureba umuryango wawe, uko wabaho ariko iyo uri umuyobozi ugomba kumva ko kugira ngo ubeho neza n’abawe, ugomba kuba utekereza n’abandi uko babayeho, uko babaho neza. Ntabwo wabaho neza wenyine. Iyo ushatse kubaho wenyine abandi utabatekereza, nibabaho nabi bizakugiraho ingaruka, nawe ntabwo uzamera neza, ntabwo wamera neza.”

Yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye kumenya ibibazo igihugu gifite, bakaba aba mbere mu gushaka uko bikemuka. Yatanze urugero ku kibazo umuturage wo mu Ntara y’Uburasirazuba yigeze kumugezaho avuga ko abura uko avoma kuko inzira yanyuragamo yafunzwe na nyir’uwo murima.

Yavuze kandi ko hari umuntu wigeze kumubwira ku mugambi w’abashaka guteza ibibazo u Rwanda bahereye mu baturanyi, impande zose ku buryo rubura uko rwinyagambura.

Ati “Hari umuntu wigeze kumbwira abatarifurizaga ineza u Rwanda, ko gahunda yabo ari ukutuzengereza ibibazo ngo batunige […] ndamubwira nti u Rwanda…uzi amavuta y’inka, uyafashe ukayakanda aca mu myanya y’intoki. Iyo umuntu ambwiye atyo ntangira gutekereza uburyo utamfata ngo umperane, ntabwo byakunda. Ndashaka twese ko ariko dutekereza, ntabwo byatekerezwa n’umuntu umwe. Igihugu iyo hari abagifitiye imigambi nk’iyo…ugomba gushaka uko duhumeka, tugakorera kandi gushaka uko ibyo twabirenga tugatera imbere.”

Yongeyeho ati “Uburyo bwo kumenya ibibazo dufite nk’igihugu, no gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo kandi haba hari uburyo, tugomba gutekereza ndetse nk’u Rwanda tugomba gukora mu buryo budasanzwe. Ugiye gutekereza, ugakora nk’uko abandi badafite ibibazo nk’ibyawe, ubwo ugomba kuba udatekereza, udakora neza.”

“U Rwanda rutari ku Nyanja, nirushaka gutekereza cyangwa rugakora nk’abari ku Nyanja nini, rwaba rutekereza nabi, rukora nabi. Wowe ubwawe urashaka kwibuza uko uhumeka, uko ubaho.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yatangaje ko uyu mwiherero ubaye nyuma y’itorero ryahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu myaka ibiri ishize i Gabiro aho bemeranyije ko buri myaka ibiri bajya bahura bakisuzuma barebera hamwe aho ‘twagize intege nke, aho tutashoboye gutanga serivisi nziza ku baturage’.

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko kuva gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yashyirwaho, abangana na 87% bayishimira kuko bakagishwa inama mu bibakorerwa.

Abangana na 75% bagaragaje ko bahawe serivisi zihuse, 76% bizera serivisi bahabwa, 79% berekanye ko ubuyobozi bwita ku byo bakorerwa.

Icyo gihe kandi ngo mu 2001, miliyari 49, 7 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yashyirwaga mu nzego z’ibanze nk’ingengo y’imari naho mu 2007 akaba yari ageze kuri miliyari 440.3.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi 1300 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere; ugomba kureberwamo ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Kagame yaganiriye n’abayobozi abagira inama y'uburyo bakwiriye kunoza inshingano zabo
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze uzamara iminsi itatu
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François atanga igitekerezo cyo kongera abakozi ku rwego rw'akagari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yabajije ikibazo kijyanye n’imanza no kurangiza imanza z'amasambu
Perezida Kagame yakira ibitekerezo by'abitabiriye Umwiherero
Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubutabera guhagarika burundu ibirego by’abantu bavuga ko amasambu yabo yatujwemo abandi
Perezida Kagame yaburiye abayobozi bahora basaba imbabazi ku makosa amwe
Umwiherero w'iminsi itatu witabiriwe n'abayobozi 1300 b'inzego z'ibanze
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko ikibazo cyo kurangiza imanza ku bantu bari barahunze ariko batahuka bagasanga amasambu yabo yaratujwemo abandi kigiye gufatirwa umuti wa burundu
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko umwiherero ugamije gusuzuma aho abayobozi bagize intege n’aho batashoboye gutanga serivisi nziza ku baturage
Bari bafite akanyamuneza mu itangizwa ry'umwiherero
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal mu bitabiriye itangizwa ry'umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano (hagati) mu gutangiza umwiherero
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney (ibumoso) n'uw'Intara y'Uburasirazuba, Mufulukye Fred
Umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uri muri gahunda yiswe ‘Umuturage ku isonga’

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza