Perezida Kagame yasabye abafatanyabikorwa ba Afurika kurenga ‘imikorere ishaje’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abafatanyabikorwa ba Afurika bakwiye kurenga imikorere ishaje, agaragaza akamaro ko guteza imbere ishoramari ry’abikorera, yitsa by’umwihariko ku ishoramari uruganda rwa Volkswagen ruheruka gutangira mu Rwanda.

Perezida Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri i Berlin mu Budage, mu nama igaruka ku bufatanye bw’ibihugu bimwe bya Afurika na 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa.

Yashimiye Chancelière w’u Budage Angela Merkel ku butumire yamushyikirije, avuga ko nyuma y’inama iheruka, hari byinshi byahindutse ku mugabane wa Afurika.

Yahereye ku mavugurura muri AU yatumye uyu muryango ubasha kuzigama agera kuri 12% by’ingengo y’imari itaha, kandi ibihugu bigize umuryango bikazamura uruhare rwabyo.

Yanavuze ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, yemerejwe i Kigali muri Werurwe 2018, ibihugu bikaba biri kuyemeza burundu.

Yashimangiye ko inama ya ’G20 Compact with Africa’ iziye igihe ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari impande zombi zemeranyijeho.

Ati “Iyi Gahunda yubakiye ku mubano dufitanye n’u Budage, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda dufitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.”

“Bityo rero, ’Compact with Africa’ ifite ibyangombwa nkenerwa byose kugira ngo igere ku kigamijwe. Ariko gushyira divayi nshya mu masaho ashaje ntacyo byatugezaho. Tugomba kwemera kurenga imikorere ishaje.”

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bisangiye n’u Budage “ubushake bwo kugera ku bisubizo bishoboka byose ku buryo burambye, binyuze mu mishinga mishya.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwiza bwo gukomeza impinduka mu bucuruzi ari ukureshya ibigo bikomeye ngo bishore imari muri Afurika.

Yatanze urugero ku ruganda rw’Abadage rwa Volkswagen ruheruka gufungura imirimo yo guteranyiriza imodoka mu Rwanda, avuga ko ari urugero rwiza rw’ibishoboka.

Yavuze ko nubwo Afurika y’Iburasirazuba ishobora kuba ikiri isoko rito rito ku bucuruzi bushya bw’imodoka, ikeneye ibisubizo mu ngendo. Ni ibintu ngo byazamura ubukungu bw’akarere.

Ati “Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije. Uburyo Volkswagen ikoresha bwatumye mu Rwanda haza abandi bashoboramari, byashobokaga ko batari no gupfa kuhaza, navuga nka Siemens.”

Gusa ngo ntibyashoboka igihe igihugu kidafite abaturage bashoboye, kuko nka Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi bava muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse mu buyobozi harimo Abanyarwanda barangije amashuri mu Budage.

Perezida Kagame ati “Hari byinshi twageraho dufatanyije cyane cyane twibanda ku gutera inkunga no kugabanya ibidindiza ishoramari ry’abikorera nk’iryo turi bwumve uyu munsi.”

Iyi nama yahurije hamwe abacuruzi n’abashoramari bo mu Budage ndetse n’abo mu bihugu 12 bya Afurika biri muri ‘Compact with Africa’. Birimo u Rwanda, Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Tunisia, Sénégal, Togo na Burkina Faso.

Gahunda ya G20 Compact with Africa yatangijwe umwaka ushize n’u Budage bwari buyoboye ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) hagamijwe guteza imbere ishoramari muri Afurika.

Perezida Paul Kagame aganira na Angela Merkel uyobora u Budage, ubwo bombi bari bitabiriye inama ya G20 Compact with Africa
Abayobozi batandukanye barimo Abashoramari b'Abadage bitabiriye iyi nama
Abakuru b'ibihugu 12 bya Afurika biri muri gahunda ya G20 Compact with Africa bahuriye i Berlin
Perezida Kagame yagaragaje ko gukomeza imikorere isanzwe byaba ari nko 'gushyira divayi nshya mu masaho ashaje'
Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama nk'umwe mu bayobozi b'akanama ngishwanama ka G20 kuri Afurika
Abayobozi biganjemo abikorera b'Abadage bitabiriye iyi nama
Angela Merkel wakiriye inama ya G20 Compact with Africa ageza ijambo ku bayitabiriye
Uhereye iburyo: Perezida Béji Caïd Essebsi wa Tunisie, Perezida Abdel Fattah al-Sissi wa Misiri, Perezida Alassane Ouattara wa Côte d'Ivoire, Perezida Macky Sall wa Sénégal, Perezida Alpha Condé wa Guinée, Perezida Alassane Ouatara wa Cote d’Ivoire na Faure Gnassingbé wa Togo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza