Perezida Kagame yasabye abafashijwe kwiga kwibuka ababyeyi babo bakennye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ababonye amahirwe yo kwiga bakabasha kwibeshaho, kwibuka gufasha ababyeyi babo bakibarurwa mu batishoboye.

Ku wa Gatatu Kagame yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga kwizihiza imyaka 24 ishize u Rwanda rwibohoye.

Nyuma yo gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo wubakiwe abatishoboye bari batuye mu manegeka, Perezida Kagame yavuze ko Leta atari yo yonyine ikwiriye gutegerezwaho gufasha abatishoboye, ko hakenewe ubufasha bwa buri wese.

Yavuze ko nk’abana bagize amahirwe yo gufashwa na Leta bakiga bakarangiza bakabona akazi, bakwiye gukura ababyeyi babo mu bukene.

Yagize ati “Umwana w’umunyarwanda wize akagira icyo akora, akwiriye kwibuka ababyeyi be, abavandimwe be. N’iyo utabibukira ko banakubyaye, wabibukira ko iriya mfashanyo wabonye yagufashije kwiga ukagira icyo wigezaho ari bo ubikesha kuko Leta yari izi abo babyeyi. Hari ibindi bakoze byatumye Leta ibona bya bindi yahereyeho ifasha umwana ngo ajye kwiga.”

Yavuze ko nubwo umubyeyi yaba yari umukene, hari ibyo aba yarakoze byagiye bifasha Leta nko gutanga amahoro n’ibindi.

Yavuze ko ibyo bitavanaho inshingano za Leta zo kwita ku bakene ariko ko mu gihe itarabageraho umwana wabo wagize amahirwe yo kwiga bikaba bimubeshejeho yabafasha.

Ati “Nta mpamvu umwana atafasha ababyeyi igihe Leta itarabageraho. Hari abo tuzajya tugeraho batubwire bati ‘mwarakoze, mufashe abandi njye mwamfashije cya gihe mufasha umwana wanjye kwiga’.Umutima nk’uwo ufasha gukemura ibintu byinshi.”

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abahawe inzu n’ibindi kubifata neza bakabikoresha bagamije kwiteza imbere.

Ati “Intambwe yindi iterwa tujya imbere, ntabwo ikwiye kuba ko Leta igomba guha inka uwo yayihaye ubushize, imuhingire umurima yamuhingiye ubushize. Icyo bivuze Leta mu bikorwa by’ubufatanye, yaguhaye aho uhera na we ngo wiyubake.”

Yavuze ko hari byinshi byagezweho ariko hari n’ibikeneye gukorwa, gusa yizeza ko ubushobozi buri kwiyongera ku buryo n’ibindi bizakorwa.

Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc mu 2016 yagaragaje ko icyiciro cya mbere cy’ubudehe kirimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga 16% by’abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7%, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ababonye amahirwe yo kwiga bakabasha kwibeshaho, kwibuka gufasha ababyeyi babo bakibarurwa mu batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza