Perezida Kagame yanenze umusanzu wa Loni mu gufasha Congo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yanenze Umuryango Mpuzamahanga wakomeje gusuka akayabo k’amadolari uyaha ingabo zawo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) ariko kugeza n’ubu ikaba itaratekana nyuma y’imyaka ibarirwa muri 15 zihakorera.

Imyaka ishize ari myinshi muri Congo, by’umwihariko mu Burasirazuba bwayo harabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro ndetse ikaba yaratumye abaturage benshi bahasiga ubuzima, abandi babaye impunzi.

Ubwo yari mu kiganiro kivuga ku bubanyi n’amahanga cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga wakabaye hari icyo umaze gukora muri Congo gihindura ubuzima bw’abaturage.

Yavuze ko icyatumye Abanye-Congo batikemurira ibibazo kiri hagati yabo ubwabo n’Umuryango Mpuzamahanga utaragize amasomo ufata mu byo wabayemo, ukananirwa kugera ku nshingano.

Yanakomoje kuri za miliyari z’amadolari Loni itakaza muri Congo ku ngabo zayo zibarirwa mu bihumbi 20,000, ati “Iyo urebye miliyari z’amadolari yatanzwe muri Congo n’Umuryango Mpuzamahanga binyuze muri Loni kandi n’igihe bimaze; nta musaruro wabyo ugaragara; ntibishobora kuba ari Congo ifite ikibazo ahubwo n’abashaka kwisanisha na Congo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bagiteye cyangwa bakigizemo uruhare.”

Yanavuze ko byari gutanga umusaruro iyo Loni ifata igice cy’amadolari ishyira muri congo, ikayafashisha abaturage aho kuyashyira ku ngabo zayo gusa.

Perezida Kagame yavuze ko Loni ikwiye kubanza gusuzuma umubare w’amafaranga itakaza muri icyo gihugu, ikanasuzuma niba hari icyo ibyo bikorwa bitanga.

Ati “ Ese mujya mukora ibarura ry’ibyo mwakoreshejeyo, ibyo mukorayo n’umusaruro bitanga? Ese ni gute muhindura ubuzima bw’abaturage ba kiriya gihugu ?”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Congo rimaze gukoresha asaga miliyari 18.3 z’amadolari ya Amerika kuva mu 1990; kuva MONUSCO yashingwa mu 2010 imaze gukoresha agera kuri miliyari 6.62$, arimo miliyari 1.2 yo mu ngengo y’imari yarangiye kuwa 30 Kamena 2017.

Ishami ryari rizwi nka MONUC ryabanje, ryo ryakoresheje miliyari 8.73$ kuva ryashingwa mu 1990 kugeza mu 2010 risimbuwe na MONUSCO.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye mu 2016, Amerika yatanze miliyoni 440.6$ yagombaga kujya gufasha mu kugarura amahoro muri Congo ndetse Obama wayiyoboraga we yari yasabye miliyoni zigera kuri 440.0$ mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017.

Kujya muri Congo byari bifite impamvu zifatika ...

Mu mitwe ikorera muri Congo hanarimo FDLR ugizwe n’Abanyarwanda barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba bari muri Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaire mu 1994 (Congo Kinshasa y’ubu), bitwaje intwaro nto bashaka indi ntambara nshya kandi y’inkundura.

Icyo gihe Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wayoboraga Zaire yarabihanganiye, ajya ku ruhande rwabo.

Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu zatumye u Rwanda rujya kurwana muri Congo, avuga ko byari bigamije gukemura ikibazo cyari gifiteyo umuzi.

Avuga ku kwishakira ibisubozo byareba n’Abanye-Congo, yagize ati “ Urugero twagize inshingano muri Congo harimo no gufasha abari ku butegetsi, ntabwo yari misiyo mpuzamahanga twari dufiteyo ku bw’impuhwe za Congo. Twashakaga gukemura ikibazo cyacu cyakomotse cyangwa se cyari muri Congo.”

Mu 1996, abifashijwemo n’Ingabo z’u Rwanda zarimo zishaka kwikiza ikibazo cy’inkambi z’impunzi zari zarahinduwe ibigo byatangirwagamo imyitozo ya gisirikare ku mugaragaro hagamijwe kugaruka gutera u Rwanda, Laurent Desire Kabila yavanye ku butegetsi Mobutu, za nkambi zirasenywa bamwe mu bari barazihungiyemo bacyurwa mu Rwanda.

U Rwanda kandi rwongeye gusubirayo muri Mutarama 2009, ubwo Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka wa Goma zigiye gutanga umusanzu mu kurandura burundu FDLR, nyuma y’amasezerano yari yemeranyijweho n’impande zombi, mu gikorwa bise “Umoja wetu”.

Perezida Kagame yitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yitezweho kugazaganirwamo ingingo zitandukanye cyane cyane zirimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya Loni, harimo no kureba uko umutekano uhagaze ku Isi.

Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro cyihariye cyari gifite umutwe ugiri uti “Ikiganiro na Kagame"
Perezida Kagame yavuze ko amadolari Loni iha ingabo zayo muri Congo yagira akamaro ahaweho n'Abanye - Congo
Abantu batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro
Bahawe umwanya wo kubaza Perezida Kagame ibibazo
Perezida Kagame yavuze ku kayabo k'amadolari ahabwa ingabo za Loni muri Congo nyamara abanye-Congo ntibabone amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza