Groupe Duval ni sosiyete ifite inkomoko mu Bufaransa, yashinzwe mu 1996 na Eric Duval ariko iyoborwa na Pauline Duval. Ifite abakozi barenga ibihumbi bine ndetse mu myaka irenga 25 imaze, yakoreye miliyoni zisaga 700 z’amadolari biturutse mu ishoramari ikora mu bikorwa by’ubwubatsi.
Mu Rwanda ibikorwa byayo bishingiye kuri sosiyete yitwa Duval Great Lakes Ltd iyoborwa na Vicky Murabukirwa. Groupe Duval yashoye mu mishinga y’ubwubatsi, kwakira abantu, gutunganya ibyo kurya n’ibindi.
Mu mishinga Duval Great Lakes Ltd ifite mu Rwanda, harimo umwe w’akataraboneka wo kubaka inzu ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi ku Kimihurura ahazwi nka Minijust iruhande rwa Kigali Convention Centre izaba yitwa Inzovu.
Ni inyubako izaba ijyanye n’igihe kuko izubakwa mu buryo butangiza ibidukikije. Izaba irimo kandi Sosiyete y’Amahoteli y’Abafaransa, Odalys City Business Apart Hotel.
Mu Inzovu hazaba harimo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, imikino y’amahirwe, aho kwidagadurira, za restaurant n’ibindi bitandukanye. Byitezwe kandi ko izaba ikiraro mu kongera umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.
Muri uyu mwaka nibwo byitezwe ko uyu mushinga uzatangira, aho ibikorwa by’ubwubatsi bizihutishwa cyane.
Ikindi kandi iki kigo kigiye gufata mu nshingano zacyo ibikorwa byo gucunga ikibuga gishya cya Golf binyuze mu kigo cyitwa UGolf Great Lakes Ltd gishamikiye kuri UGolf isanzwe igenzurwa na Groupe Duval.
Ku wa 26 Mata 2020 mu igazeti ya leta nibwo hasohotsemo ko leta yeguriye ikibanza gikoreramo Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga aba bashoramari. Ni ikibanza gifite ubuso bungana na metero kare 26000.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!