Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa USAID (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kamena 2019 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika ugamije Iterambere (USAID), baganira ku bufatanye bw’uwo muryango na Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Mark Gree kuri iki Cyumweru muri Village Urugwiro.

Mark Green yaje mu Rwanda mu runzinduko ari kugirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Mozambique.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Perezida Kagame na Green baganiriye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na USAID n’imigambi uwo muryango ufite yo guhindura imikoranire yawo n’ibihugu ukorana nabyo.

Iyo migambi ni iy’ubufatanye bugamije gutuma ibyo bihugu bidakomeza gukenera inkunga z’amahanga ari nayo nzira u Rwanda rurimo.

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020 u Rwanda ruzakoresha, amafaranga angana na 68.3% by’Ingengo y’Imari yose azaturuka imbere mu gihugu.

U Rwanda na USAID bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye ziganjemo ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ubuzima n’uburezi. Uyu mwaka uwo muryango umaze gutanga miliyoni 71 z’amadolari muri ibyo bikorwa.

USAID ibinyujije muri sosiyete icuruza imiti ya Chemonics International Inc, yatanze inkunga ingana na miliyoni 32 z’amadolari mu bijyanye n’imiti n’ibikoresho bifashishwa mu kwirinda SIDA na Malaria.

Ibinyujije mu mushinga wa Hinga Weze kandi, USAID yatanze miliyoni 11 z’amadolari mu guteza imbere abahinzi baciriritse haba mu musaruro babona n’inyungu bibazanira.

Uwo mushinga ukorera mu turere icumi turimo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro.

Uwo muryango kandi ufite indi mishinga irimo uwo gufasha ingo 50 000 zitishoboye mu turere 12 turimo Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro na Nyarugenge).

USAID inafite indi mishinga nka Turengere Abana na Gimbuka, umwe ufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye undi ugafasha abiga mu mashuri abanza.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza