Perezida Kagame yakiriye Issoufou wa Niger witabiriye inama ya AU (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 07:27
Yasuwe :
1 1

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou, uri mu bakuru b’ibihugu bitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Mahamadou Issoufou ni we uyobora gahunda ya ‘Continental Free Trade Area (CFTA) iri mu zubakiweho icyerekezo cya Afurika 2063.

Umwanzuro wo kuyishyiraho wafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu muri Kamena 2015, iganirwaho bitomoye na ba minisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu bigize AU harimo n’ibiganiro biheruka kubera i Abuja muri Nigeria mu Ugushyingo 2017. Aya masezerano byitezwe ko azashyirirwaho umukono i Kigali, mu Nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya AU, ku wa 21 Werurwe 2018.

Perezida Mahamadou Issoufou ari mu bakuru b’igihugu bageze mu Mujyi wa Kigali bwa mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Werurwe 2018.

Yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi barimo uw’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba; Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana; Gen Major, Nzabamwita Joseph n’abandi.

Inama izahuza abakuru b’ibihugu barenze 26 yabanjirijwe n’iya ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ba Afurika, yatangiye uyu munsi.

Inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu biri muri AU yemeje gahunda yo gushyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, yitezweho guhindura isura mu buryo bikorana ubucuruzi hagati yabyo.

Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Iyi gahunda ya “CFTA” izatuma Afurika ihurira ku isoko rya miliyari imwe na miliyoni 200 z’abaturage bayituye, ndetse izamure ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana na Aziya.

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yaherukaga mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Paul Kagame wabaye ku wa 18 Kanama 2017.

Mahamadou Issoufou ni Perezida wa Niger kuva ku wa 7 Mata 2011. Issoufou yabaye Minisitiri w’Intebe wa Niger hagati ya 1993 na 1994.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, bategereje kwakira Mahamadou Issoufou wa Niger
Perezida Kagame asuhuzanya na Mahamadou Issoufou witabiriye inama idasanzwe ya AU
Perezida Kagame uyobora AU yakiriye Mahamadou Issoufou uyobora gahunda ya ‘Continental Free Trade Area (CFTA) iri mu zubakiweho icyerekezo cya Afurika 2063
Perezida Mahamadou Issoufou ari mu bakuru b’igihugu bageze mu Mujyi wa Kigali bwa mbere
Perezida Mahamadou yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Perezida Mahamadou Issoufou asuhuza abanyacyubahiro batandukanye bamwakiriye; aha araramukanya n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal
Perezida Mahamadou Issoufou yaherukaga mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Paul Kagame wabaye ku wa 18 Kanama 2017
Perezida Kagame na mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou, bagiranye ibiganiro byihariye

Uko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakiriwe i Kigali

-  Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe nawe yageze i Kigali

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uheruka gusimbura Robert Mugabe ku nshuro ye ya mbere kuva yatorwa yageze i Kigali aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP, Emmanuel K. Gasana.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, asuhuza Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba witabiriye Inama idasanzwe ya AU
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, asuhuza Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana
Perezida Mnangagwa yageze i Kigali kuva yatorerwa kuyobora Zimbabwe asimbuye Robert Mugabe wegujwe
Perezida Mnangagwa yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye
Perezida Mnangagwa na Minisitiri Johnston Busingye bagiranye ibiganiro byihariye
Perezida Emmerson Mnangagwa w'imyaka 75 ari ku ntebe y'ubutegetsi muri Zimbabwe kuva ku wa 24 Ugushyingo 2017

-  Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan yageze i Kigali

Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, yageze mu Mujyi wa Kigali, yakirwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal.

Daniel Kablan w’imyaka 74 yitabiriye inama yiga ku masezerano Nyafurika agenga isoko rusange, AfCFTA iri kubera mu Rwanda.

Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, akigera i Kigali
Daniel Kablan Duncan yakiriwe na Meya Nyamurinda Pascal
Daniel Kablan Duncan w'imyaka 74 ni Visi Perezida wa Côte d’Ivoire kuva muri Mutarama 2017
Daniel Kablan Duncan aganira n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal

-  Vincent Meriton wa Seychelles

Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Seychelles, Vincent Meriton yageze i Kigali.

Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Seychelles, Vincent Meriton, ubwo yageraga i Kigali
Vincent Meriton w'imyaka 57 yagizwe Visi Perezida wa Seychelles kuva ku wa 28 Ukwakira 2016

Amafoto: Village Urugwiro na Rwanda Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza