Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 03:23
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Nyusi wageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 19 Nyakanga 2018 yakiriwe na Perezida Kagame wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Ni uruzinduko ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu Ukwakira 2016, rwari urwa kabiri agiriye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo kuko yaherukagayo mu 2004.

Perezida Nyusi yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu kuko ibendera rya Mozambique ryazamuwe ku mihanda ya Kigali, uturutse ku Kibuga cy’Indege ukagera kuri Kigali Convention Centre no mu mujyi rwagati.

Biteganyijwe ko Perezida Nyusi asura agace kahariwe inganda kazwi nka “Kigali Special Economic Zone” i Masoro mu Karere ka Gasabo mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame ku meza ku mugoroba.

Aba bakuru b’ibihugu bazagirana ibiganiro mbere yo guhura n’itangazamakuru.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Nyusi azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza ndetse anasure inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu. Uyu mupaka watashywe na Perezida Kagame hamwe n’umuherwe w’umunyamerika Howard G Buffet mu 2017.

Perezida Nyusi azava mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga ruhite rwakira Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzaba ari i Kigali wa 22 na 23 Nyakanga nyuma yaho rwakire Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ku wa 23 na 24 Nyakanga 2018.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir izatangira ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Nyusi wa Mozambique akigera ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi mu guha ikaze uyu mushyitsi
Perezida Kagame na Filipe Nyusi wa Mozambique ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
U Rwanda na Mozambique byiyemeje kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo Ububanyi n'Amahanga, ubworozi n'izindi
Ababyinnyi babyina imbyino gakondo za Kinyarwanda ni basusurukije Nyusi ubwo yageraga i Kigali
Filipe Nyusi yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye abakuru b'ibihugu ubwo yageraga i Kigali
Perezida Filipe Nyusi asuhuza Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame na Nyusi baganira ubwo yari akimara kugera i Kigali
Perezida Kagame aramutsa abayobozi baherekeje Nyusi mu Rwanda
Intore zacinye umudiho biratinda...
Umwe mu bana bari bitabiriye umuhango wa kwakira Nyusi ku kibuga cy'Indege

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza