00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Macron muri Village Urugwiro (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere yagiriye mu Rwanda kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa ndetse ni n’urwa kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Saa Tatu z’igitondo ni bwo Macron yari ageze ku Kacyiru muri Village Urugwiro, yakirwa na Perezida Kagame ndetse ahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.

Perezida Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagarariye Ishyaka rya En Marche! rya Emmanuel Macron.

Perezida Kagame ubwo yari ategereje Macron muri Village Urugwiro
Perezida Kagame na Emmanuel Macron bafitanye umubano mwiza kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa
Perezida Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda
Perezida Macron yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 2017
Perezida Kagame ubwo yakiraga Macron muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane
Perezida Emmanuel Macron yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w'Igihugu
Perezida Kagame ubwo yakiraga Macron muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane
Perezida Kagame asuhuza Sira Sylla, Umudepite wo mu Bufaransa ufite inkomoko muri Afurika uri mu bakunda kuvuganira u Rwanda cyane
Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian
Macron yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w'Igihugu, Ingabo z'u Rwanda zikora akarasisi

Amafoto: Getty Images na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .