Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Sisi wahishuye ko Abanya-Misiri bafatira urugero ku Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Kanama 2017 saa 07:07
Yasuwe :
1 1

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umugoroba wo gusangira bakira Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, igikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Fattah El Sisi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahasiga ubutumwa asaba ko ibyabaye mu Rwanda nta handi bikwiye kuba ku isi.

Nyuma y’iki gikorwa Perezida Sisi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda wabwiye itangazamakuru ko gukuriraho viza Abanya-Misiri bizongera umubare w’abasura u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.

Yagize ati “Abanya-Misiri ntibagikeneye kwaka viza zo gusura u Rwanda, twizeye ko ibi bizongera umubare w’abakerarugendo n’abacuruzi baturuka muri iki gihugu.”

Perezida Kagame yanashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza kwiyongera yaba hagati yabyo no mu gushyigikirana ku rwego rwa Afurika. Yanatanze ubutumwa bwo gufata mu mugongo iki gihugu kubera abaturage baguye mu mpanuka ya gari ya moshi yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umuhango wo kwakira ku meza Perezida wa mbere wa Misiri usuye u Rwanda, wabaye kuri uyu mugoroba waranzwe n’imbyino z’igitaramo cya Kinyarwanda cyasusurukijwe n’itorero Urukerereza rwashimishije benshi mu mbyino z’umushayayo, intwatwa, ikinimba n’izindi.

Itsinda ry’abanyeshuri basoje amasomo mu ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo nabo bakirigise umurya wa gitari, banakora mu muhogo akanyamuneza kagaragara mu maso y’uwari witabiriye iki gitaramo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bisangiye byinshi birimo n’uruzi rwa Nil rufatiye runini miliyoni nyinshi z’Abanyafurika.

Yagize ati “Misiri n’u Rwanda ntabwo bihuriye ku mupaka ariko nkuko twese tubizi kandi twabiganiriyeho, dusangiye byinshi aribyo umubano wacu ushingiyeho.”

Yongeyeho ko Misiri yagize uruhare runini mu guharanira ubwigenge bwa Afurika ari nabwo bwabaye imvano y’urugamba ikomeje rwo kugeza abaturage bayo ku iterambere n’ahazaza heza mu buryo burambye.

Ati “Amavugurura y’ubumwe bwa Afurika turimo ni ugukomeza gushimangira ubwigenge no gushyira hamwe byacu nk’umugabane.”

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda, ahishura ko ibikorwa by’abanyarwanda ari ishuri ku Banya-Misiri.

Yagize ati “Mufite abavandimwe mu Misiri babubaha, babafataho urugero, kandi biteguye gufatanya namwe.”

Perezida El-Sisi yatumiye Perezida Kagame kuzasura igihugu cya Misiri. Uyu mukuru w’igihugu gifite amateka akomeye yasuye u Rwanda avuye muri Tanzania, uruzinduko rwe akazarukomereza muri Tchad na Gabon.

Itsinda ry’abanyeshuri basoje amasomo mu ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo nabo bakirigise umurya wa gitari, banakora mu muhogo akanyamuneza kagaragara mu maso y’uwari witabiriye iki gitaramo
Umuhango wo kwakira ku meza Perezida wa mbere wa Misiri usuye u Rwanda, wabaye kuri uyu mugoroba waranzwe n’imbyino z’igitaramo cya Kinyarwanda cyasusurukijwe n’itorero Urukerereza
Urukerereza rwashimishije benshi mu mbyino z’umushayayo n’izindi
Perezida Abdel Fattah El Sisi asuhuza intore zo mu itorero Urukerereza zasusurukije uyu mugoroba
Perezida Sisi yakirwa na Kagame muri Kigali Convention Center
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umugoroba wo gusangira bakira Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, kuri Kigali Convention Centre
Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry'u Rwanda n'Abanyarwanda
Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza kwiyongera yaba hagati yabyo no mu gushyigikirana ku rwego rwa Afurika
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu musangiro

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza