00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye ku meza Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2021 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre, ku mugoroba wo ku wa 5 Kanama 2021.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Yageze mu gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro aho bagiranye ibiganiro byihariye, mbere yo gukurikirana igikorwa cyo gusinya amasezerano ane ari mu ngeri zitandukanye.

Aya masezerano arimo ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, ubufatanye mu mavugurura mu by’umutekano n’ay’iterambere ry’ubukungu.

Muri uyu musangiro, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisangiye amateka mabi y’ahahise, ariko bihujwe n’umuhate wo kongera kwiyubaka.

Ati “U Rwanda na Centrafrique byombi bisangiye amateka akomeye ariko twembi twongera guhuzwa n’umuhate wacu wo guharanira ubumwe n’agaciro by’abaturage bacu. Ibihugu byacu byombi, inzira iracyari ndende. Icyakora twembi dusangiye icyifuzo cyo kurengea ahahise.”

Yakomeje agira ati “Tubijeje ubufatanye bw’u Rwanda kandi natwe twizeye ubufatanye bwanyu mu iterambere ry’ibihugu byacu, akarere na Afurika muri rusange.”

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique basangiye nyuma yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru aho bikije by’umwihariko ku mubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi n’ahari amahirwe yo kubyaza umusaruro.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique wongeye gushimangirwa na Sosiyete y’ingendo zo mu Kirere RwandAir nyuma yo gutangiza ingendo Kigali-Bangui muri Gashyantare 2021, intambwe yafashwe nk’uburyo bwo kurushaho kwagura amarembo y’imigenderanire.

Perezida Touadéra yanasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, aho yasobanuriwe uko ingabo za RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu.

Muri uyu musangiro, abakuru b’ibihugu byombi bari bafite akanyamuneza
Abadipolomate batandukanye bari bitabiriye uyu musangiro
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Dr Vincent Biruta aha ikaze abashyitsi
Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique yashimye uburyo yakiriwe neza mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda
Perezida Kagame yashimye umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi
Perezida Paul Kagame na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique bagaragaje ko umubano w'ibihugu byombi uhagaze neza

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .