00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri EU

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021, yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, Josep Borrell Fontelles, bagirana ibiganiro byihariye.

Umukuru w’Igihugu yakiriye mu Biro bye Village Urugwiro, Josep Borrell wari uherekejwe n’itsinda ry’abayobozi muri EU bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Urukuta rwa Twitter rwa Perezida Kagame ntirwigeze rutangaza ibikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Josep Borrell Fontelles, ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021.

Ari mu gihugu aho yitabiriye inama ihuza abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize AU na EU iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Ukwakira 2021.

Mbere yo kwitabira iyi nama, Josep Borrell Fontelles, yasuye Inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera iterwa inkunga na EU.

Kuri uyu wa Mbere, yanakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta. Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere, gukuraho icyuho cyo gutanga inkingo za COVID-19 no kunoza umubano wa Afurika na EU.

Kuri uyu munsi kandi ni bwo hatangiye inama y’abayobozi bakuru ku mpande zombi itegura izahuza abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021.

Ubwo yayifunguraga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, yavuze ko ari umwanya mwiza kuri Afurika n’u Burayi, wo kurebera hamwe inzego zo kwaguriramo ubufatanye hagamijwe kubaka ahazaza h’abaturage b’imigabane yombi, hakosorwa ibitaragenze neza mu gihe cyashize.

Muri iyi nama hazasuzumwa ingingo zitandukanye zirimo ishoramari mu ikoranabuhanga, umutekano, amahoro n’imiyoborere, abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse no gusaranganya inkingo za COVID-19.

Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.

Afurika n’u Burayi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere. Imibare ya EU igaragaza ko mu 2020, u Burayi bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bya miliyari 124 z’amayero, mu gihe Afurika yoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari 101 z’amayero.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, Josep Borrell
Nyuma y'ibiganiro bya Perezida Kagame na Josep Borrell Fontelles ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri EU bafashe ifoto y'urwibutso n'itsinda ry'ababaherekeje

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .