Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abongera ubumenyi mu miyoborere muri Kaminuza ya Harvard

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Kanama 2017 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Perezida watowe Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi 54 bongerera ubumenyi bwabo mu miyoborere mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard, aho baje kwigira ku iterambere, uburyo bw’imiyoborere n’ibindi u Rwanda rwagezeho bikomeje kubera Afurika n’isi muri rusange icyitegererezo.

Aba bayobozi bakiriwe kuri uyu wa Kabiri barimo abayobora ibigo n’inzego zitandukanye mu bihugu byabo 16, bahugurwa n’ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard muri porogaramu yaryo yo gutanga ubumenyi ku bayobozi ba Afurika bubafasha guteza imbere ibigo bakoreramo n’igihugu muri rusange, izwi nka SEPA.

Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, Prof.Srikant Datar, wari uyoboye iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko ibi biganiro bizabafasha kumenya uko bakemura ibibazo by’ingutu byugarije umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Yatuganirije uko yagiye akemurana ibibazo bitandukanye by’ingutu ubuhanga, ni ibintu bitangaje kandi ndatekereza ko ubunararibonye yadusangije ari urugero rwiza [...] twese byadukoze ku mutima.”

Yakomeje avuga ko ubumenyi basangijwe na Perezida Kagame buzagira umumaro mu miyoborere ya Afurika bidatinze kuko bubumbatiye isomo ry’uburyo bufatika bwo gukemura ibibazo by’ingutu.

Iyi porogaramu izamara icyumweru mu Rwanda, ni iya kabiri ibereye muri Afurika nyuma y’iyabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo umwaka ushize ari nabwo yatangiye.

Umunyarwanda rukumbi uri muri iyi porogaramu, Dr.Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, yavuze ko ubumenyi akura muri iyi porogaramu yaba mu ikoranabuhanga, guhanga udushya, uburyo bw’imiyoborere n’ibindi bizafasha mu iterambere rya banki n’abakiriya bayo.

Yagize ati “Dufite umukoro wo gusubira inyuma tukareba uburyo inyigisho twahawe tuzishyira mu bikorwa mu kazi kacu ka buri munsi ku buryo ibigo n’ibihugu byacu byakomeza gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukeneye ko abayobozi benshi bahugurwa muri iyi porogaramu kuko itanga ubumenyi bubafasha guteza imbere ibigo bakoreramo n’igihugu muri rusange.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifatwaho urugero rw’uko Afurika yakemura ibibazo biyugarije, aho rwabashije kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi rukaba rugeze mu bihugu bimaze gutera intambwe mu ngeri zinyuranye z’iterambere.

Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bagize iri tsinda
Abayobozi bongerera ubumenyi muri Kaminuza ya Harvard mu biganiro na Perezida Kagame
Prof.Srikant Datar, wari uyoboye iri tsinda aganira n'itangazamakuru
Perezida Kagame n'iri tsinda yakiriye mu ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza