Amb. John Kayode Shinkaiye usanzwe ari Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, we n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, aribwo Perezida Kagame yakiriye Amb. John Kayode.
Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye intumwa ya Perezida Buhari ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
U Rwanda na Nigeria bifitanye umubano n’imikoranire ishingiye cyane ku bwikorezi, aho mu Ukwakira 2020, Perezida Buhari yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano azwi nka ‘Bilateral air service agreements, BASA’, asinywa n’ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw’indege.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’imyaka ibiri RwandAir, itangije ingendo zigana Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko intego yayo ari ugufasha mu koroshya urujya n’uruza rw’indege hagati y’ibihugu byombi, bityo indege za RwandAir, zikajya zikoresha ibibuga by’indege byo muri Nigeria mu kuhagwa cyangwa kuhahagurukira.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!