Kwamamaza

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya

Yanditswe kuya 18-11-2016 saa 15:54' na IGIHE


Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Depite Diogène Bitunguramye, Balthelemy Kalinijabo na Elisabeth Mukamana bose bakomoka mu Muryango RPF Inkotanyi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya, basimbuye bagenzi babo batakiri mu Nteko Ishinga Amategeko kubw’impamvu zitandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango n’Abanyarwanda muri rusange, Umukuru w’Igihugu yasabye abarahiye gukomeza gukorera igihugu no gufatanya n’abandi basanze, kuko basanzwe buzuza imirimo n’inshingano neza bigatuma igihugu gikomeza gutera imbere.

Yavuze ko ari imbaraga ziyongereye ngo igihugu gikomeze gutera imbere nk’uko ibyegeranyo bitandukanye bibigaragaza.

Yagize ati “Ni ukongera imbaraga kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere nkuko bikomeje kugenda umunsi ku wundi, yaba mu bukungu, gukora ubucuruzi, imiyoborere, umutekano n’ibindi nk’uko buri gihe bigenda bigaragara mu byegeranyo bitandukanye.”

Abadepite barahiye ni Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogène baturuka mu Muryango RPF-Inkotanyi basimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Nyandwi Desire witabye Imana tariki 14 Ukwakira 2016.

Perezida Kagame yashimangiye ko nta kwirara kuko iterambere u Rwanda rushaka ritaragerwaho.

Yagize ati “Inshingano ni ugukomeza gutera imbere no gukora neza kuko ari inzira izira iherezo. Mu gihugu cyacu haracyari urugendo rurerure tugomba gukora kugira ngo tugere ku ntego zacu duhora twiha. Gukora kwacu ni ukwikorera turifuza gukora ibintu bizima birambye, uko bamwe bagenda bavamo abandi bagenda baza kandi inzira ni imwe.”

Batatu binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ni bantu ki?

Depite Karinijabo Barthelemy w’imyaka 43 yahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Iterambere ry’Ubukungu muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yakoze iyi mirimo imyaka igera ku 10. Ni umugabo wubatse ufite abana babiri. Ubusanzwe yakoraga muri Soras Vie.

Depite Mukamana Elizabeth w’imyaka 47 yari umwunganizi mu by’amategeko mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda. Arubatse afite abana bane.

Depite Bitunguramye Diogène w’imyaka 50 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu burezi. Yari umukozi mu Karere ka Rulindo ashinzwe uburezi.

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nta kwirara kuko iterambere u Rwanda rushaka ritaragerwaho
Depite Balthelemy Kalinijabo arahirira inshingano nshya yahawe
Depite Mukamana Elizabeth arahirira inshingano yahawe
Depite Bitunguramye Diogène arahirira inshingano
Perezida Kagame n'abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi; Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Depite Mukabalisa Donatille na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege
Abadepite barahiye bateze amatwi impanuro z'Umukuru w'Igihugu
Depite Bitunguramye Diogène mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Depite Balthelemy Kalinijabo yahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Iterambere ry’Ubukungu muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga
Bamwe mu bagize imiryango y'abadepite barahiye bari baje kubashyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved