00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bane guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Kamena 2021 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bane bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, aho biyemeje ubufatanye mu kunoza umubano w’impande zombi no guteza imbere imishinga y’iterambere.

Aba bambasaderi uko ari bane bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021.

Muri bo umwe, Amir Mohammad Khan wa Pakistan ni we uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu gihe Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.

Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zibemerera guhagararira inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda, bagaragaje ko biteguye kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza uhuriweho, guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yavuze ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame byibanze ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda umaze imyaka igera kuri 60 ushinze imizi.

Yagize ati “Twibanze ku byo duhuriyeho, turi ibihugu bidakora ku Nyanja, bifite imisozi myinshi, dufite abaturanyi banini. Twemeranyije ko tuzakomeza gukora ibishoboka byose mu guteza imbere umubano usanzweho. Twanaganiriye ku iterambere ry’ubukungu twizera ko rizibandwaho.’’

Yavuze ko mu mikoranire mishya hazibandwa ku iterambere ry’ikoranabuhanga, gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyakira inama n’ibindi impande zombi zakuramo inyungu.

-  Ambasaderi wa mbere wa Pakistan i Kigali

Mu bambasaderi bane bakiriwe na Perezida Kagame harimo uwa Pakistan, Amir Mohammad Khan, uzaba uwa mbere iki gihugu cyegamiye ku myemerere ya Kiyisilamu kizaba kigize i Kigali.

Ati “Nishimiye gushyikiriza inyandiko zinyemerera guhagararira igihugu cyanjye mu Rwanda, ku muyobozi w’icyerekezo, Paul Kagame. Twaganiriye byinshi mu nzego zitandukanye harimo uko twakwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Dufashe urugero turi aba mu ba mbere bagura icyayi cy’u Rwanda.”

U Rwanda na Pakistan bisanganywe umubano n’ubufatanye muri politiki, ubukungu, igisirikare, uburezi n’ibindi. Ubucuruzi hagati yibihugu byombi bufite agaciro ka miliyoni zisaga 30$.

-  U Rwanda na Thailand bimaze imyaka 34 bibanye neza

Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda, Sasirit Tangulrat, yavuze ko mu biganiro n’Umukuru w’Igihugu baganiriye ku nzego bazibandaho zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’urwego rw’ubuvuzi rusange.

Ati “Mu mwaka utaha tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umubano w’ibihugu byombi. COVID-19 ibitwemereye twazategura igikorwa cyo kwizihiza.’’

Kugera ubu, Thailand yasinye amasezerano abiri n’u Rwanda arimo ajyanye n’Ikoranabuhanga.

Ambasaderi Sasirit Tangulrat yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi muri ibi bihe Isi irimo byo guhangana na COVID-19.

Yakomeje ati “Ni ingenzi mu bucuruzi, kuko bifasha abacuruzi mu kazi kabo. U Rwanda rufite ubunararibonye ndetse na Thailand rushaka kuyigiraho muri iki cyiciro.’’

Jesús Agustín Manzanilla Puppo uhagarariye inyungu za Venezuela mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no kuba mu Rwagasabo kandi ko Abanya-Venezuela bafata Abanyarwanda n’Abanyafurika nk’abavandimwe.

Yagize ati “Ndabashimira intambwe mwateye, mu bukungu n’abaturage bakaba babona ubuvuzi. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40. Nzakora ibishoboka byose ngo nshyireho itafari ryanjye.’’

Perezida Kagame kandi yanakiriye Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda, Mohamed Idriss Farah wasoje manda nyuma y’imyaka umunani yari amaze mu gihugu.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Mohammad Khan, ubwo yakirwaga muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Mohammad Khan
Perezida Kagame yakiriye abarimo Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Mohammad Khan. Ni we wa mbere ugiye guhagararira igihugu cye uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali
Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye nk'uhagarariye igihugu cye mu Rwagasabo
Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagarira igihugu cye
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger
Perezida Kagame na Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger
Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda, Sasirit Tangulrat, ubwo yakirwaga muri Village Urugwiro
Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda, Sasirit Tangulrat, yashyikirije Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, impapuro zimuha ububasha bwo guhagararira igihugu cye
Perezida Kagame na Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda, Sasirit Tangulrat, bagiranye ibiganiro byihariye
Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda, Sasirit Tangulrat, yakiriwe na Perezida Kagame. Azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya
Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda, Jesús Agustín Manzanilla Puppo, yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye
Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda, Jesús Agustín Manzanilla Puppo, ashyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye
Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda, Jesús Agustín Manzanilla Puppo yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame na Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda, Mohamed Idriss Farah, bagiranye ibiganiro byihariye
Perezida Paul Kagame na Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda, Mohamed Idriss Farah bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .