00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abandi ba ambasaderi bane guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Kamena 2021 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Kamena 2021, yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bane bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Barimo Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda, Zsolt Mészáros; Elin Østebø Johansen wa Norvège; Luke Joseph Williams wa Australie na Michalis A. Zacharioglou wa Chypre.

Aba badiplomate bahagarariye inyungu zabo mu Rwanda Perezida Kagame yabakiriye mu biro bye, Village Urugwiro nyuma y’uko ku wa Mbere tariki 28 Kamena, yari yakiriye abandi bane.

Mu bo Perezida Kagame yakiriye uyu munsi, Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen afite icyicaro i Kampala muri Uganda naho Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Ni mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre, afite icyicaro i Doha, muri Qatar.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ku wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, yakiriye ba ambasaderi bane aribo, Amir Mohammad Khan wa Pakistan ni we uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu gihe Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.

Aba bose bagaragaje ko biteguye gukomeza kunoza ubufatanye n’umubano w’impande zombi no guteza imbere imishinga y’iterambere ihuriweho irimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi.

Perezida Kagame na Ambasaderi Michalis A Zacharioglou uhagarariye Repubulika ya Chypre mu Rwanda
Perezida Kagame na Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen
Perezida Kagame na Luke Joseph Williams wa Australie bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro bagiranye
Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso na Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .