00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Kanama 2021 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye ndetse agirana ibiganiro muri Village Urugwiro n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kanama 2021.

Hailemariam kuri ubu ni we ukuriye Ihuriro rigamije guteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika (The Africa Electronic Trade Group, A-e Trade).

AeTrade ni Ihuriro ry’inzobere z’Abanyafurika n’abashoramari bafite icyerekezo cyo guteza imbere no gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura ubushobozi bw’imbere no hagati y’ibihugu bya Afurika.

Rihuza kandi abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera kugira ngo bateze imbere imishinga ikoresha ikoranabuhanga mu itumanaho ku nyungu za ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika muri iki gihe ndetse n’ejo hazaza.

Ni na ryo ryatangije urubuga rwitwa ‘Sokokuu’ rukorerwaho ubucuruzi rugamije guharurira inzira ibigo bito n’ibiciritse kuri uyu mugabane.

Ubutumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri Twitter, buvuga ko Hailemariam Desalegn yakiriwe na Kagame ari kumwe na Mulualem Syoum, Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya A-e Trade

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko biteganyijwe ko iri Huriro rizafungura Ibiro Bikuru mu Rwanda (Continental Headquarters) bizaba bikorana bya hafi n’ibyo ku rwego rw’akarere.

Hailemariam Desalegn (ibumoso), wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia
Hailemariam Desalegn yakiriwe na Kagame ari kumwe na Mulualem Syoum(wa mbere ibumoso), Umuyobozi Mukuru wa A-e Trade, Ihuriro riteganya gufungura Icyicaro mu Rwanda
Perezida Kagame ubwo yakiraga muri Village Urugwiro, Hailemariam Desalegn

Amafoto: Urugwiro Village


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .