Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi batanu(Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Nyakanga 2016 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi batanu bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, biyemeza ubufatanye mu mishinga y’iterambere, harimo u Buyapani bwemeye gutanga inguzanyo yo kubaka igice cy’umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania.

Ni nyuma y’iminsi ine gusa Umukuru w’Igihugu yakiriye irindi tsinda ry’abambasaderi batanu. Kuri iyi nshuro yakiriye abahagarariye Repubulika ya Congo, Nouvelle-Zélande, Norvège, Sénégal n’u Buyapani.

Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, Ambasaderi Takayuki Miyashita w’u Buyapani waherukaga kwemezwa na Guverinoma y’u Rwanda kuwa 29 Werurwe 2016, yavuze ko ibihugu byombi bisanganwe umubano ukomeye mu buhahirane n’imishinga inyuranye, aho abashoramari b’Abayapani bazana imari yabo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ejo nzashyira umukono ku masezerano y’inguzanyo yo kubaka umuhanda Rusumo - Kayonza. Ni umushinga duhuriyeho n’u Rwanda, u Buyapani na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB). Ni umuhanda ugomba guhuza u Rwanda na Tanzania n’ibindi bice by’Afurika,”

Ambasaderi wa Repubulika ya Congo, Guy Nestor Itou, we yavuze ko umubano uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda uri gufata indi ntera kubera ingendo za RwandAir zihuza ibihugu byombi inshuro eshatu mu cyumweru.

Ibyo bihugu birateganya gushyiraho itsinda rizacukumbura inzego zose bishobora gufatanyamo n’uburyo ubwo bufatanye buzashoboka. Ni gahunda Ambasaderi Nestor Itou ahuriyeho na mugenzi we Abdoul Wahab Haidara uzahagararira Sénégal mu Rwanda, agakorera i Nairobi muri Kenya.

Ambasaderi Haidara yakomeje agira ati “Urebye ku rujya n’uruza rw’abantu byerekana ko hari ubucuti hagati y’bi bihugu. Ku bijyanye n’abakuru b’ibihugu naho haba ibiganiro byinshi, bivuze ko umubano w’ibihugu byombi ni nta makemwa. Inshingano zanjye ni ukwihutisha ibyo bikorwa byose mu nyungu z’Abanyarwanda n’Abanyasenegali.”

Norvège yihanganishije u Rwanda

Ambasaderi Susan Eckey wa Norvège uzakorera i Kampala muri Uganda, yabwiye itangazamakuru ko yihanganishije Perezida Kagame, nyuma y’iraswa ry’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, kuri iki Cyumweru.

Yagize ati “Ni ikintu kibabaje. Twaganiriye uko ibintu bimeze muri Sudani y’Epfo, duhuriza ku kuvuga ko Umuryango mpuzamahanga ukomeza gukora ibyo ushoboye. Gusa ni ishingano z’abayobozi ba Sudani y’Epfo gukora ibishoboka bakagarura ibintu mu buryo.”

U Rwanda na Norvège bafatanya mu nzego zirimo ubutabera, aho mu 2010 icyo gihugu yohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside ngo aze kuburanira mu Rwanda, inakatira igifungo cy’imyaka 21 Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.

Icyo gihugu kiri gukurikirana ibyo kohereza mu Rwanda Eugene Nkuranyabahizi nawe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame kandi yakiriye impapuro zemerera Bruce Rata Shepherd guhagararira Nouvelle-Zélande mu Rwanda, akazaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Yabwiye itangazamakuru ko mu gihe azaba ari Ambasaderi umubano w’ibihugu byombi uzibanda ku mahoro, umutekano n’iterambere.

Nouvelle-Zélande yashyigikiye u Rwanda ruba umunyamuryango wa 54 w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), inashyigikira kandidatire yarwo nk’umunyamuryango udahoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Ambasaderi Shepherd yanasabye Perezida Kagame gusura igihugu cye, bikazaba ari ubwa mbere agendereye icyo gihugu niyemera ubwo butumire.

Bruce Rata Shepherd waje guhagararira Nouvelle-Zélande mu Rwanda
Ambasaderi Susan Eckey wa Norvège uzakorera i Kampala muri Uganda
Ambasaderi Takayuki Miyashita w’u Buyapani
Ambasaderi Abdoul Wahab wa Senegal
Ambasaderi wa Repubulika ya Congo, Guy Nestor Itou yakirwa na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza