Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Kamena 2018 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) wijeje guteza imbere ubukerarugendo abinyujije mu gushishikariza abaturage b’igihugu cye kuza gusura u Rwanda; uw’u Burusiya n’uwa Tanzania.

Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan, wa mbere ugiye guhagarira UAE mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Kigali, niwe wabimburiye bagenzi be mu gushyikiriza impapuro ze Umukuru w’Igihugu ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kamena 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kharsan yavuze ko igihugu cye gishishikajwe no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu byiciro byose, bakora ibishoboka byose mu gufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Yavuze ko nubwo nta Ambasaderi igihugu cye cyari gifite mu Rwanda hari byinshi byakozwe, yizeza ko ibyo azibandaho cyane ari iby’u Rwanda rukeneye mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuvuzi, uburezi n’ubukerarugendo, aho azashishikariza abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gusura u Rwanda.

Yagize ati“Tuzateza imbere ingendo z’ubukerarugendo mu Rwanda, aho kujya mu bindi bihugu usanga binahenze. Dufite ibihumbi byinshi by’abaturage bacu bajya mu biruhuko i Burayi, ni ibintu bigomba guhinduka kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse cy’inshuti, ibi bizakurura abaturage bacu.”

Ambasaderi Kharsan yemeza ko uburyo Perezida Kagame yahinduye igihugu kikaba gifite umutekano kandi kiri mu bitihanganira ruswa na gato, bizatuma hari abashoramari bo mu gihugu cye bazaza mu Rwanda kurambagiza amahirwe y’ubufatanye mu ishoramari.

Muri Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade i Kigali, mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri iki gihugu, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan yagiriye mu Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bashyize umukono ku masezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri iki gihugu nta visa basabye, mu gihe bagiye mu butumwa bw’akazi cyangwa bafite ibyangombwa by’inzira by’abadiplomate.

U Rwanda na rwo rwemeye kuzajya ruha abaturage b’iki gihugu visa y’iminsi 90 bageze mu Rwanda kandi ku buntu.

Undi watanze impapuro ni Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, wavuze ko aje guteza imbere umubano w’ibihugu byombi bifitanye no kuwubyaza umusaruro, akomereje kuri byinshi byakozwe.

Yagize ati “Ndatekereza ko ku bwanjye tuzibanda mu guhugura abantu mu bintu bitandukanye, urugero natanga, uretse buruse dusanzwe dutanga, tugiye kongera uwo mubare duhereye umwaka utaha, twongere umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Burusiya. Dufitanye kandi umubano mu bijyanye n’igisirikare, mu bijyanye n’ubuvuzi, politiki.”

Umukuru w’Igihugu yanakiriye Ambasaderi mushya wa Tanzania uzaba afite icyicaro i Kigali, Ernest Jumbe Mangu.

Uyu yavuze ko azibanda mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi, ku buryo ikigero bikoranaho ubucuruzi cyiyongera.

Yagize ati “Akazi kacu ni ugushyiramo ingufu kugira ngo umubano wacu ube mwiza cyane kurenza uko umeze, ku buryo butuma abaturage ba Tanzania bakorana ubucuruzi n’Abanyarwanda ku kigero cyo hejuru.”

U Rwanda ruhuriye na Tanzania mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi witezweho inyungu nyinshi cyane cyane mu kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, ashyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza