Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 10 barimo uw’u Bwongereza na EU (Amafoto & Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 10 bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bizeza ubufatanye mu bukungu, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.

Abakiriwe ni Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) afite icyicaro i Kigali; Julia Pataki uhagarariye Romania mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi; Constantinos Moatsos uhagarariye u Bugereki ufite icyicaro i Nairobi; Rakiatou Mayaki uhagarariye Niger aho azaba afite icyicaro i Pretoria; Seyed Morteza Mortazavi uhagarariye Iran mu Rwanda afite icyicaro i Kampala.

Hari na Oumar Daou uhagarariye Mali, Abdalla Hassan Eisa Bushara uhagarariye Sudan; Ahmed Samy Mohamed El-Ansar uhagarariye Misiri; Lulit Zewdi Gebremariam uhagarariye Ethiopia na Joanne Lomas uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza; aba bose bakazaba bafite byicaro i Kigali

Nyuma yo gushyikiriza impapuro ze Umukuru w’igihugu, Amb. Bellomo, yabwiye itangazamakuru ko ikimuzanye ari ugukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na EU, bikanakomereza ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “EU ifite ubushake bwinshi bwo kongera umubano ifitanye n’u Rwanda. Turubona nk’icyitegererezo mu iterambere kandi dushima ubuyobozi bwa Perezida Kagame. Mu myaka yanjye ine mu Rwanda sinshidikanya ko tuzagera kuri byinshi yaba mu bukungu, umuco, ubufatanye.”

Yakomeje avuga ko EU izakorana bya hafi na AU igiye kuyoborwa na Perezida Kagame mu gushyira mu bikorwa amavugurura yakoze agamije gutuma uyu mugabane wigira ukagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Ambasaderi Julia Pataki we yavuze ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi aho kugeza ubu hari abanyarwanda barindwi biga muri iki gihugu mu byiciro bitandukanye bya Kaminuza. Avuga kandi ko azateza imbere ubuhinzi n’ubukungu.

Mugenzi we Amb. Mayaki wa Niger yavuze ko nk’igihugu cyo ku mugabane wa Afurika bashyigikiye Perezida Kagame ugiye kuyobora AU, aho Perezida w’igihugu cye n’abaturage ba Niger bamwemera ko ari ‘umuyobozi uharanira icyateza imbere Afurika yose, uharanira kuyikura mu bukene, kurwanya ubushomeri n’ibindi bigisubiza uyu mugabane inyuma’.

Ni ku nshuro ya mbere Mali igize Ambasaderi mu Rwanda. Ibi bikurikiye ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano, aho biherutse gusinyana amasezerano mu by’indege ku buryo RwandAir izerekeza i Bamako mu mezi make ari imbere.

Perezida Kagame yakira Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda
Joanne Lomas uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yakirwa muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakira Joanne Lomas uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda
Perezida Kagame yakira Constantinos Moatsos uhagarariye u Bugereki ufite icyicaro i Nairobi
Ambasaderi wa Niger mu Rwanda, Rakiatou Mayaki
Ambasaderi wa Niger mu Rwanda, Rakiatou Mayaki
Julia Pataki uhagarariye Romania mu Rwanda
Amabasaderi Oumar Daou uhagarariye Mali bwa mbere mu Rwanda
Perezida Kagame yakira Abdalla Hassan Eisa Bushara uhagarariye Sudani
Perezida Kagame yakiriye Lulit Zewdi Gebremariam uhagarariye Ethiopia mu Rwanda
Perezida Kagame yakira Ahmed Samy Mohamed El-Ansar uhagarariye Misiri

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza