Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2018 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018 nk’uko byanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi.

Vrooman yarahijwe nka ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ku itariki 26 Werurwe 2018.

Yijeje ko mu nshingano ze azateza imbere urubyiruko rw’u Rwanda, urwa Amerika n’urw’isi muri rusange.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza ko zihagaritse by’agateganyo inyungu u Rwanda rwakuraga muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara “African Growth and Opportunity Act (AGOA), kandi iki cyemezo kikazatangira kubahirizwa nyuma y’iminsi 60.

Ambasaderi mushya wa Amerika yavuze ko bizashakirwa umwanya wo kuganirwaho na za Minisiteri zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gisahkirwe umuti.

Uyu mugabo washyizwe kuri uyu mwaka tariki 26 Ukwakira 2017 yemezwa na sena muri Gashyantare uyu mwaka, akaba yarabaye imyaka myinshi muri Afurika, aho yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ndetse akorera no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.

Yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.

Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 - Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

Peter Hendrick Vrooman wavukiye Canton muri New York, mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.

Ambasaderi Peter H. Vrooman yakirwa muri Vllage Urugwiro
Ambasaderi Peter H. Vrooman yatangaje ko azagirana ibiganiro na Minisiteri zirebwa na gahunda ya AGOA
Perezida Kagame ubwo yakiraga Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman
Peter H. Vrooman yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza