Perezida Kagame yakiriwe na Ouattara muri Côte d’Ivoire mu nama ihuza Afurika n’u Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 07:13
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, mu nama ya gatanu ihuza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (African Union - European Union summit) aho kuri iyi nshuro iza kuba ireba uburyo urubyiruko rwashyigikirwa mu gushimangira iterambere ry’ahazaza.

Umukuru w’Igihugu yaraye ageze ku Kibuga cy’Indege cya Félix-Houphouët-Boigny mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Abidjan yakirwa na Perezida Alassane Ouattara.

Iyi nama ya AU-EU (African Union - European Union summit) igiye kuba ku nshuro ya gatanu iratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, isoze ku wa 30 Ugushyingo mu Mujyi wa Abidjan.

Umwaka wa 2017 ubaye uwa cumi Afurika na EU bemeje ingamba z’ubufatanye bushimangira imibanire y’impande zombi.

Iyi AU-EU summit ni umwanya mwiza wo gushimangira imibanire yaba mu rwego rwa politiki n’ubukungu hagati y’imigabane yombi. Abayobozi baraganira ahazaza h’umubano wa EU na Afurika bitsa cyane ku guteza imbere urubyiruko.

Ni mu gihe 60% by’abaturage ba Afurika, ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 y’amavuko.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika bimaze igihe kinini bifitanye imikoranire igamije iterambere, kuko EU mu 2016 yahaye uyu mugabane inkunga ingana na miliyari 21 z’ama-euro yo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere.

Miliyari 32 z’ama-euro nazo zashowe muri Afurika n’ibigo byo muri EU mu mwaka wa 2015, bingana na 1/3 cy’ishoramari ryakozwe muri Afurika riturutse mu bihugu byo hanze y’uyu mugabane.

Naho miliyari 3.25 z’ama-euro yashyizwe mu kigega cy’u Burayi kigamije iterambere ku buryo kizatuma hakorwa ishoramari ry’agera kuri miliyari 44 z’ama-euro.

Ikindi kandi kuva mu 2014 kugeza mu 2020, miliyari 1.4 z’ama-euro yashyizwe mu bikorwa by’uburezi muri Afurika bigizwemo uruhare na EU.

Usibye urubyiruko, izindi ngingo z’ingenzi ziri buganirweho muri iyi nama ni ijyanye n’amahoro n’umutekano, imiyoborere [demokarasi, Uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibijyanye n’abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu]. Harimo kandi ijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, guhanga imirimo n’ibindi.

Perezida Kagame yakirwa na Alassane Ouattara i Abidjan
Perezida Kagame yitabiriye inama ya gatanu ya AU-EU igiye kuba ku nshuro ya gatanu
Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’Indege cya Félix-Houphouët-Boigny
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza