Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Bushinwa mu ngoro imaze imyaka 58 (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Werurwe 2017 saa 04:33
Yasuwe :
2 0

Nkuko byari biteganyijwe, Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bushinwa, yakiriwe na mugenzi Xi Jinping uyobora iki gihugu, mu 2013 cyabarirwaga umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 9.24 z’amadolari.

Perezida Jinping yakiriye Perezida Kagame na Madamu ari kumwe n’umugore we Peng Liyuan. Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu nyubako ‘Great Hall of the People’.

Yubatse mu gace ka Tiananmen Square rwagati mu Murwa Mukuru Beijing. Yafunguwe muri Nzeri 1958 ikaba ikoreshwa nk’ahantu habera ibirori bya Guverinoma ndetse n’iby’ishyaka riri ku butegetsi Communist Party of China.

Inama z’Inteko Rusange z’abagize Inteko Ishinga Amategeko niho zibera, iz’Ishyaka NPC cyane buri mwaka muri Werurwe.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari. Ni mu gihe u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano umaze imyaka isaga 45, waje gushyirwamo imbaraga ndetse ukomeza gutera imbere kuva ubwo uwari Perezida w’u Rwanda mu 1995, Pasiteri Bizimungu yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu muri icyo gihe. Kuva ubwo abayobozi b’u Bushinwa bakunze kugaragaza akamaro ko kugirana umubano n’u Rwanda.

Perezida Kagame yatwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Hongqi L5, imeze nk’iyo Perezida Xi Jinping agendamo
Perezida Kagame ahabwa ikaze na mugenzi we w'u Bushinwa Jinping n'umugore we Peng Liyuan
Perezida Kagame yakiriwe n'abasirikare b'iki gihugu barimo abagore n'abagabo
Uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi
Perezida Jinping asuhuza abagiye baherekeje Perezida Kagame barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame asuhuza abayobozi batandukanye mu nzego z'u Bushinwa
Madamu Jeannette Kagame aganira na Mugenzi we Peng Liyuan
Perezida Kagame na Perezida Jinping baganira nyuma yo kumuha ikaze mu Bushinwa

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza