Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu ruzinduko rw’akazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 08:07
Yasuwe :
3 0

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri iki gihugu akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Ethiopia rubaye urwa mbere kuva Dr. Abiy Ahmed yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byari byitabiriwe na Ambasade w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yashimiye Dr Abiy Ahmed watowe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia nk’umuyobozi waryo ndetse akemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko nka Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame, yatangaje ko yavuganye kuri telefoni na Dr Abiy Ahmed, akamushimira.

Ati "Nahamagaye kuri telefoni Dr. Abiy Ahmed wa Ethiopia ndamushimira ko ishyaka EPRDF ndetse n’abaturage ba Ethiopia bamuhisemo ngo azabe Minisitiri w’Intebe uzemezwa vuba n’Inteko ishinga Amategeko.”

Abiy utari mushya muri politiki ya Ethiopia yabaye mu gisirikare cy’iki gihugu ndetse yoherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro.

Dr Abiy winjiye mu gisirikare mu 1993, akaba yarakoraga cyane mu bijyanye n’ubutasi n’itumanaho; mu 1995 yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Ni umwe mu barwanye intambara ishingiye ku kutumvikana ku mbibi z’imipaka hagati ya Ethiopia na Eritrea kuva mu 1998-2010, yavuye mu gisirikare mu 2010 afite ipeti rya Colonel.

Uretse igisirikare, Abey wavukiye mu Mujyi wa Agaro muri Leta ya Oromia kuri se wo mu bwoko bwa Oromo, niwe washinze ndetse ayobora Ikigo gishinzwe Umutekano w’ibijyanye na Internet (INSA), aho yavuye mu 2010 agatangira urugendo rwe rwa politiki.

Perezida Kagame yakiranwe urugwiro na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame ubwo yari ageze ku Kibuga cy'Indege i Addis Ababa muri Ethiopia
Perezida Kagame na Dr. Abiy Ahmed ni ubwa mbere bahuye kuba uyu yaba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Ibiganiro by'aba bayobozi byanitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza