Umukuru w’igihugu na Sheikh Mohamed Bin Zayed baganiriye ku mubano mwiza uri hagati ya UAE n’u Rwanda no ku buryo warushaho gukomera, abaturage b’ibihugu byombi bakawungukiraho.
Ibiro Ntaramakuru bya Emirates, byatangaje ko mu biganiro bagiranye barebeye hamwe ubufatanye mu bukungu, ishoramari, iterambere, ibibazo bya politiki ibihugu byombi bihuriyeho n’amahirwe ahari mu kurushaho kuzamura ubucuti hagamijwe inyungu za buri wese.
Sheikh Mohamed yagarutse ku buyobozi bwa Perezida Sheikh Khalifa Bin Zayed Al Nahyan ashyize imbere kwagura umubano ukagera mu nzego zitandukanyehagati y’ki gihugu n’u Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye gusura UAE ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu kubana neza nayo, rukungukira ku bunararibonye bwayo mu kwiteza imbere.
Ku wa 2 Ugushyingo 2017 ibi bihugu byasinye amasezerano abiri y’ubufatanye arimo ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu n’ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

TANGA IGITEKEREZO