Kwamamaza

Perezida Kagame yakiriwe i Maputo (Amafoto na Video)

Yanditswe kuya 24-10-2016 saa 11:54' na IGIHE


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Mozambique aho akigera i Maputo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Oldemiro Baloi.

Muri Mozambique, azatanga amasomo ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse anagirane ibiganiro n’abayobozi b’iki gihugu ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuwa kabiri tariki ya 25 Ukwakira azaba ari mu cyumba cy’inama ‘Joaquim Chissano International Conference Centre’ i Maputo, Umurwa Mukuru wa Mozambique, ahazaba hateraniye ba rwiyemezamirimo, abarimu n’abashakashatsi, abanyeshuri ndetse n’abanyamakuru, bose bazaba baje kumuvomaho ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwiteza imbere.

Kuri uyu munsi wa mbere w’uru ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo n’umutekano nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Byemeranyijwe gushyiraho akanama kazakurikirana ibyemeranyijweho n’ibihugu byombi mu rwego rw’ubufatanye abaturage b’ibihugu byombi bafitemo inyungu.

Mu bijyanye n’umutekano, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda na Mozambique byemeranyijwe gukorana bya hafi ngo bamwe mu banyarwanda baba muri iki gihugu batazahungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Yagize ati “Turashimira Mozambique nk’igihugu cy’inshuti ko itazemerera bamwe mu banyarwanda baba muri iki gihugu kugira igikorwa na kimwe bakora cyahungabanya umutekano w’u Rwanda. Tuzakorera hamwe harebwa niba abanyarwanda baba muri iki gihugu babona inkunga bakeneye.”

Yakomeje avuga ko mu bijyanye n’ibikorwaremezo ibihugu byombi byemeranyijwe gufatanya ku buryo RwadAir ishobora gutangira gukora ingendo zerekeza i Maputo.

Perezida Kagame yaherukaga muri Mozambique mu 2004, aho Mushikiwabo yavuze ko ku gihugu cy’inshuti nka Mozambique icyo gihe ari kirekire cyane.

Perezida Kagame yakiriwe n'ababyina imbyino zo mu muco wa Mozambique
Perezida Kagame yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi
Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege i Maputo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 23 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved