Perezida Kagame yahuye na Xi Jinping w’u Bushinwa (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa, Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan kuri uyu wa 4 Nzeri 2018.

Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bya Afurika 53 bitabiriye Inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) yabereye mu Mujyi wa Beijing ku wa 3-4 Nzeri.

Yakiriwe na mugenzi we w’u Bushinwa, igihugu gifitanye umubano n’u Rwanda mu bya dipolomasi, ushingiye ku bwubahane n’ubucutikuva mu myaka 47.

Mu kiganiro yatanze mu muhango wo gusoza FOCAC, Perezida Kagame yashimye umusanzu w’abaturage b’u Bushinwa na Perezida wabwo Xi mu rugendo rw’iterambere ry’ u Rwanda.

Yagize ati “Ndifuza gushimira abaturage b’u Bushinwa na Perezida Xi Jinping, ku bufasha igihugu cyanjye cyakomeje kwakira mu rugendo rwacyo rwo kwiyubaka.”

Mu itangizwa rya FOCAC, u Bushinwa bwemereye Afurika inkunga ya miliyari 60 z’amadolari mu bikorwa by’iterambere. Mu 2015 u Bushinwa bwatanze inguzanyo ya miliyari 60 z’amadolari mu bufatanye mu ishoramari.

Perezida Xi Jinping aheruka gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwo ku wa 22 na 23 Nyakanga 2018. Rwashibutsemo amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
U Bushinwa bufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere yiganjemo ubuhinzi n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, kuva mu 1971. Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye icyo gihe muri Gicurasi, agaragaza ko u Rwanda rwahawe miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’Uruganda rutunganya sima (CIMERWA) ruri mu Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Mu buzima, u Bushinwa bwubatse Ibitaro bya Masaka na Kibungo. Mu burezi butanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda ndetse bukaba bwarubatse amashuri abiri arimo iriri mu Karere ka Gatsibo n’aka Rulindo.

U Bushinwa bwanateye inkunga inyubako igeretse gatanu izakoreramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’ibindi bigo bya leta, ifite agaciro ka miliyoni $37. Imirimo y’iyi nyubako iri ku Kimihurura yatangiye mu 2016, izasozwa mu mpera za 2018. Iyi nyubako irebana n’iya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yuzuye mu 2009, na yo yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa ingana na miliyoni $8.9.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari kuri miliyoni $157 mu 2017, buzamutseho 10.94% mu 2016.

Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping yakiriye Perezida Paul Kagame witabiriye Inama ya FOCAC
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Beijing aho bitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika (FOCAC)
Perezida Kagame yashimye uruhare rw'u Bushinwa mu iterambere ry'u Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza