00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahishuye uko yajyaga asohoka mu modoka igihe hari aho abonye umwanda muri Kigali

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda yavuze ko aho Umujyi wa Kigali ugeze uyu munsi haba mu bikorwaremezo biteye imbere n’isuku ari akazi kagiye gakorwa buhoro, aho we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora mbere yo gukomeza urugendo.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Fred Swaniker ndetse n’abanyeshuri batandukanye ba kaminuza zo mu Rwanda.

Binyuze mu kiganiro Fred Swaniker, yatangije cyiswe "The Room", Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe n’uyu mugabo.

Fred Swaniker yabajije Perezida Kagame impamvu ahitamo gukora ibintu bikomeye mu gihe benshi babitinya. Aha uyu mugabo yamuhaye urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo kubaka ikigo gikora inkingo.

Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko aribyo koko ko habaho akazi gakomeye ariko kaba gakeneye gukorwa. Yamubwiye ko nta munsi n’umwe yigeze yibona nk’umuntu utagomba gukora ibintu bikomeye.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari igihe ibyo bintu abantu babona nk’ibikomeye biba ari uruhurirane rw’ibyoroshye byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye.

Fred Swaniker yasabye Perezida Kagame kumuha urugero rw’ikintu cyatangiye ari gito ariko kuri uyu munsi abantu bakaba bakibona nk’akazi gakomeye kakozwe.

Perezida Kagame mu kumusubiza yagize ati “Reka nguhe urugero rw’Umujyi wa Kigali, uburyo wari umeze mu myaka 20 ishize n’aho uri ubu, ni Isi ebyiri zitandukanye. Iyo urebye uyu Mujyi ubu, ibikorwaremezo, isuku, amatara ayobora abantu, navuga hafi ya buri kintu cyose gihari, ushobora kuvuga uti gukora ibi bintu byari bikomeye cyane, si byo ?”

Aha Fred Swaniker yahise amusubiza ko ari ko biri nta kabuza, Perezida Kagame akomeza amubwira uko urugendo rwagejeje Kigali aho iri uyu munsi rwatangiye.

Ati “Ariko urugendo rwatangiye mu myaka 20 ishize, utangiririra ku byo ushobora gukora ubundi ukabikora neza. Ndibuka nganira na bagenzi banjye bari muri Guverinoma, ubwo iyi gahunda y’isuku ahantu hose yatangiraga.”

“Intangiriro y’ikiganiro yari ’ese dukeneye abaterankunga ngo baduhe amafaranga kugira ngo tugire isuku mu ngo zacu’[....] hari ibintu twakora tudategereje ko umuntu aza akaduha ubushobozi bwo kubikora kubera ko ubwo bushobozi tubwifitemo. Naravuze nti kuki tutakora ibyo dushoboye aka kanya, kuki tutafata imyanda tukayishyira aho ikwiye kuba iri.”

Perezida Kagame yakomeje avuga uburyo ubwo iyi gahunda yatangiraga we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora.

Ati “Ubwo icyo gikorwa cyatangiraga nashoboraga kuba ntwaye imodoka mu Mujyi, nabona umwanda hafi aho, amashashi n’impapuro zinyanyagiye ahantu hose, nahagarikaga imodoka yanjye n’imperekeje hakabaho no guhagarika abandi.”

“Ariko intego yabaga ari uko nsohoka ndi kumwe n’abarinzi banjye bishyurirwa gukora ibintu bitandukanye nkavuga nti ’mureke dukureho uyu mwanda, twakuragaho uwo mwanda; kuki nagenda ngasiga uwo mwanda?”

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ufatwa nk’imwe mu irangwa n’isuku muri Afurika ndetse muri Kanama ikigo Skytrax World Airport gikurikiranira hafi ubuziranenge bw’ibibuga by’indege mpuzamahanga cyashyize Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu bibuga bisukuye.

Perezida Kagame yasobanuye ko atajyaga yihanganira kubona umwanda unyanyagiye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .