Perezida Kagame yahishuye ko ubutegetsi bwa Kabila bwari bwaranze ko RwandAir ikorera i Kinshasa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Kamena 2019 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Joseph Kabila wahoze ayobora RDC bwari bwaritambitse icyifuzo cya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, cyo kwerekeza mu Mujyi wa Kinshasa mbere y’uko izo nzozi ziba impamo ku ngoma y’uwamusimbuye Félix Tshisekedi.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi nka TAZ aho ari mu Bubiligi, mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.

Cyagarutse ku rugendo rwe muri manda ye nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), agatotsi mu mubano wa Uganda n’ubucuti bwihariye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gusubiza ku cyerekezo cy’umubano w’u Rwanda na RDC, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byo kwitega mu mibanire y’impande zombi.

Yagize ati “Byatangiye kuba. Dufashe urugero, twasabye Guverinoma ya Kabila kwemerera indege yacu ya RwandAir gukorera ingendo hagati ya Kigali na Kinshasa ariko barabyanga. Sinzi impamvu yabyo, byari ukubera politiki.’’

Yakomeje avuga ko “Ku butegetsi bwa Tshisekedi bemeye izo ngendo kandi hari urujya n’uruza kuko indege ihora yuzuye. Ibi bigaragaza ko ari ikintu cyiza.’’

RwandAir ku wa 17 Mata 2019 nibwo yatangiye ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Kinshasa.

Hari nyuma y’uko muri Werurwe abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Nta gushidikanya ko ingendo za RwandAir, zizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi zikongera n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.

Umubano hagati y’ibihugu byombi kandi unagaragarira mu guhura kw’abayobozi bakuru babyo.

Ku wa 31 Gicurasi 2019, Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bunamiye Étienne Tshisekedi [ubyara Félix Tshisekedi] wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa.

Umubano w’ibihugu byombi kandi unitezweho byinshi mu guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera mu mashyamba ya DRC mu guhangabanya umutekano w’Akarere.

Perezida Kagame yavuze ko “Turi no gukorana no mu bijyanye n’imikoranire mu by’umutekano ngo tubashe guhangana n’abawungabanya ku mipaka yacu.’’

RwandAir yatangiye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 17 Mata 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza