Perezida Kagame yaherekeje Nyusi wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2018 saa 07:27
Yasuwe :
1 0

Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda kuva ku wa 19 Nyakanga 2018, ku munsi wa nyuma warwo akaba yahuye n’abashoramari batandukanye.

Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame; asura inganda zitandukanye zirimo Africa Imporved Food rukora ibiribwa na C&H Garments rukora imyenda, zombi ziherereye mu cyanya cyagenewe inganda mu Mujyi wa Kigali, hazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Kuri uyu wa 20 Nyakanga, imbere y’abakuru b’ibihugu byombi, hashyizwe umukono ku masezerano arimo ayo gukuraho visa ku ba diplomate n’abandi bafite pasiporo z’akazi, amasezerano y’ubufatanye mu birebana no gutwara abantu n’ibintu mu kirere n’ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Hasinywe kandi amasezerano y’imikoranire ya kaminuza n’amashuri makuru ndetse n’andi yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB n’Igishinzwe guteza imbere ishoramari muri Mozambique. Ni igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.

Perezida Nyusi yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zirushyinguwemo.

Yanagize umwanya wo gusogongezwa ku muco Nyarwanda, ubwo kuri uyu wa Gatanu yasuraga Ingoro y’Abami i Nyanza, ndetse asura Umupaka muto wa Rubavu, wambukiraho abaturage bari hagati ya 45000 na 50000 buri munsi.

Uwo mupaka yanawutanzeho urugero nyuma yo kwitegereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ruhaba, ko mu rugamba Afurika irimo ikeneye “gufunguranira imipaka, tukabyaza umusaruro ibyo dufite."

Nyuma y’ugusoza uruzinduko kwa Perezida Nyusi, u Rwanda rutegereje kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, utangira uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Perezida Nyusi ubwo yasezeraga ku bagize Guverinoma y'u Rwanda
Perezida Kagame yagejeje Nyusi ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Perezida Nyusi yabanje guhabwa icyubahiro cy'Umukuru w'Igihugu mbere yo guhaguruka i Kigali
Perezida Nyusi yasezeye kuri Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi, Dan Munyuza wari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal
Perezida Kagame na Nyusi bahana umukono mbere y'uko yurira indege ye yerekeza i Maputo
Perezida Kagame asezera kuri Nyusi wari umaze kwinjira mu ndege
Perezida Nyusi yaherekejwe n'umurishyo w'ingoma

Amafoto: Village Urugwiro / Rwanda Gov.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza