Kwamamaza

Perezida Kagame yahaye umukoro inzego z’ubutasi muri Afurika

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 14:17' na IGIHE


Perezida Kagame yasabye abashinzwe inzego z’ubutasi n’umutekano muri Afurika gushyira imbaraga hamwe niba bashaka ko umugabane utekana ugahashya ibibazo biwugarije.

Yabivuze ubwo yafunguraga inama ya 13 ihuje abakuriye inzego z’ubutasi n’umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ibera i Kigali kuri uyu wa 4 Kanama 2016.

Ni inama ihuje abayobozi b’inzego z’ubutasi, CISSA (Committee of Intelligence and Security Services of Africa) baturutse mu bihugu bigera kuri 51 byo ku mugabane wa Afurika.

Ubwo yayifunguraga, Perezida Kagame yavuze ko mu nshingano y’ibanze ibihugu bifite yo kurinda ubuzima bw’abaturage, guharanira ituze no kubaka ubukungu, "inzego z’iperereza zifite umutekano wabyo, uturere ndetse n’umugabane mu biganza byazo."

Yagize ati "Ibyo mwiyemeje bigomba kujya mu bikorwa mugashyiraho iperereza rya ngombwa kugira ngo Afurika igire umutekano usesuye.Iperereza rigomba kudufasha kugera ku mutekano utuma Afurika igera ku ntego z’iterambere.Twese tugomba guharanira kubaka inzego z’iperereza zizakomeza kwizerwa n’igihe tuzaba tutakizirimo."

Yakomeje agira ati "Umutekano niryo shingiro ry’ibindi byose, niyo mpamvu dukeneye inzego z’iperereza n’umutekano zishoboye kandi zifatanya.Ubukungu bw’ibihugu buva mu isesengura rinoze ry’ibiriho bigatuma abashyiraho politiki bakemura ibibazo neza."

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye mu batuye isi mu rwego rwo kubungabunga umutekano, kuko nta gihugu kiruta ikindi kandi ko nta cyakwizera umutekano wacyo mu gihe kidafatanyije n’ibindi.

Yagize ati “Hashize igihe kinini, ibice bimwe by’Isi byumva biri hejuru y’ibindi, bikagaragarira mu buryo dutabarana. Urebye Isi uko imeze ubu, nta tandukaniro rinini hagati y’ibihugu byitwa ko ari bito n’ibyitwa ko bifite imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Twese tugerwaho n’ingaruka z’umutekano muke ku buryo bumwe kandi buri wese afite uruhare yatanga mu kubona umuti w’ibibazo. Isi ikeneye gushyira hamwe;CISSA igafatanya binyuze mu gusangira amakuru ava mu iperereza.Nta gihugu na kimwe cyakwizera ko gifite umutekano uhagije mu gihe kidafatanya n’ibindi mu buryo bwa hafi.”

Kuba iyi nama yitabiriwe ku bwinshi Perezida Kagame yavuze ko bigaragaza ko ikomeye kandi ko abiyirimo bose bashaka gukorera hamwe.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bijyanye n’uburyo ubucamanza mpuzamahanga bwibasira Afurika, avuga ko guhana abakoze ibyaha ari ikintu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushyigikiye, ariko ko iyo bijemo politiki haba hari ikibazo.

Ati “Ubucamanza burimo politiki bwibasira umugabane umwe ntabwo aricyo gisubizo. Ibi bibonwa nk’intambara y’ubucamanza igamije gukandamiza umugabane wa Afurika. U Rwanda ni kimwe mu bihugu ikoreshwa nabi ry’ubucamanza mpuzamahanga ryagizeho ingaruka.Ntituzigera tubyemera. Icyo twishimira, ni ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika atari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa.”

Abasirikare n'abapolisi bakuru bitabiye iyi nama
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Joseph Nzabamwita
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Dr Namira Mohamed El-Mahdi Negm (hagati) ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala (ibumoso) aganira n'abandi bayobozi bitabiriye iyi nama

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved