Kwamamaza

Perezida Kagame yahaye ubutumwa abahize ‘kuzomumesa’

Yanditswe kuya 11-09-2016 saa 14:51' na Philbert Girinema


Perezida Kagame yaburiye abibwira ko bashobora kugirira u Rwanda nabi ko bibeshya ahubwo babigerageje bahura n’ibyago bikomeye.

Ubwo yasozaga itorero ry’urubyiruko ruhagarariye abandi rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza, Perezida wa Repubulika yabaye nk’uburira u Burundi.

Mu minsi ishize mu Burundi habaye imyigaragambyo yamagana u Rwanda n’abayobozi barwo barushinja gushaka kugirira nabi igihugu cyabo aho mu mvugo zabo humvikanye izitukana n’izisebya igihugu. Aha niho baririmbaga bavuga ngo Kagame tuzomumesa.

Perezida Paul Kagame yabaye nk’uburira abayobozi b’u Burundi n’abandi basebya u Rwanda ko hari aho badashobora kurenga kuko byabagiraho ingaruka zikomeye.

Akomoza kuri iki yagize ati “Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka?”

Yakomeje agira ati“Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari. Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukana... numvise amagambo ngo bazotumesa […] ariko na bo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”

Perezida Kagame yakomeje abwira urubyiruko ko bakwiye guhesha agaciro u Rwanda, ntibarupfushe ubusa ahubwo ibyo rumaze kugera rukabatera imbaraga bakabyubakiraho haharanirwa iterambere rya buri muturage.

Inkuru bifitanye isano: Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda hari umurongo batarenga
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Gashumba Diane
Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye isozwa ry'Itorero ry'Intagamburuzwa
Minisitiri w'Uburezi, Papias Musafili Malimba, yashimiye Perezida Kagame ku mpanuro adahwema guha abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved