Kwamamaza

Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika amaranye iminsi 22

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 13:22' na IGIHE


Perezida Kagame na mugenzi we wa Tchad nibo banyafurika ba mbere bahawe pasiporo zihuriweho n’umugabane mbere y’abandi ndetse batangiye no kuzikoresha mu ngendo zabo; urugero ni Umukuru w’Igihugu wayifashishije agiye mu irahira rya Itno.

Mu nama Nyafurika y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali kuva ku Cyumweru tariki 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga nibwo izi pasiporo zatanzwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yagiye i N’Djamena muri Tchad mu irahira rya Idriss Déby Itno yifashishije iyi pasiporo.

Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika

Pasiporo Nyafurika zabanje guhabwa abayobozi bo hejuru na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga; kuzitanga bizagenda bimanuka no mu zindi nzego kugeza no ku baturage basanzwe.

Mbere y’uko zimurikwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yari yavuze ko “Nazo zizatangwa ari nke kuko nibwo bigitangira, ariko ni nk’umuhango wo gutoza ko iyo pasiporo igiye kujyaho, ikemerwa, ibihugu by’amahanga bikabimenya, bikamenyeshwa Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo Umunyafurika aho agiye ashobore kuba yagenda nk’Umunyafurika, ndetse bitaba binakuyeho ko ari umwenegihugu w’igihugu runaka ndetse ashobora kuba afite na pasiporo yacyo."

Perezida Kagame na Itno nibo bambere bahawe izi pasiporo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved