Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Djibouti

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Mata 2017 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Djibouti mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko uru ruzinduko ruzamara iminsi ibiri.

Djibouti nk’igihugu kiri mu ihembe rya Afurika kikaba gikora ku nyanja, muri 2013, cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 ziri hafi y’ibyambu bya Djibouti (Port of Djibouti, PAID) na Dubai (Dubai World International Port); hahita hasinywa n’amasezerano ajyanye no gutunga no kubyaza umusaruro ubu butaka.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri iki gihugu nyuma y’urwo mugenzi we wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda rukamara iminsi ibiri muri Werurwe umwaka ushize.

Muri urwo ruzinduko rwa Perezida Ismaïl, yahawe ubutaka na Leta y’u Rwanda bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda mu Mujyi wa Kigali (Kigali Special Economic Zone ).

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, ku kibuga cy’indege
Madamu Jeannette Kagame ageze muri Djibouti
Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we Kadra Mahamoud Haid

Amafoto : Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244