Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kenyatta

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame ubwo yari muri Kenya kuri uyu wa Kabiri aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we Uhuru Kenyatta, bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira imibanire y’ibihugu byombi ndetse banarebera hamwe iterambere rya EAC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byatangaje ko Perezida Kenyatta yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Zambia n’uwa Namibia.

Ibiganiro Kagame na Kenyatta bagiranye biganisha ku gushyira imbaraga mu iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ibi bihugu byombi bibereye umunyamuryango.

Kenya n’u Rwanda bimaze igihe kinini biri ku isonga mu gushyigikira iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Ni mu gihe kandi byanoroheje urujya n’uruza rw’abaturage babigana.

Nyuma yo kurahira, Perezida Kenyatta yatangaje ko guhera umwaka utaha, Abanyafurika bose bazajya bifuza gusura Kenya, bemerewe kwinjira mu gihugu bagahabwa viza bageze ku cyambu aho binjirira.

Ku baturage ba Afurika y’Uburasirazuba, Kenyatta yashimangiye ko bo ari abavandimwe, bazajya binjira bakoresheje indangamuntu zabo kandi bafite uburenganzira busesuye bwo kuba bakorera muri Kenya, ubwo kuba bahagira amasambu, bakahakorera nk’abaturage b’igihugu ndetse ababyifuza bagashyingiranwa n’Abanyakenya.

Ni mu gihe u Rwanda ruherutse gutangaza ko guhera umwaka utaha, abaturage bose b’ibihugu by’isi bazajya baka viza y’iminsi 30 ari uko bageze aho binjirira mu gihugu.

Perezida Kagame yanditse mu gitabo cy'abasuye Kenya
Perezida Paul Kagame ubwo yageraga ahabereye umuhango w’irahira rya Kenyatta, yakirijwe amashyi n’impundu
Perezida Kagame aramukanya na Kenyatta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza