00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Jutta Urpilainen ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri EU

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byihariye na Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Jutta Urpilainen.

Ibi biganiro hagati ya Perezida Kagame na Jutta Urpilainen byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021.

Ibiro by’Umukuru w’Igihu bibinyujije kuri Twitter ni byo byemeje ko ibyo biganiro byabayeho ariko ntibyagaragaza ibyaganiriweho.

Ibyo biganiro bije nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2021 EU na Leta y’u Rwanda byasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,6 Frw zizifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo n’urwego rw’ubuzima, by’umwihariko ibijyanye n’ishoramari ryo gutangiza gahunda yo gukorera inkingo mu gihugu.

Byitezwe ko aya mafaranga azashyirwa mu rwego rw’ubuzima azifashishwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, RFDA, cyane cyane muri gahunda zigamije gukurura ishoramari ryo gukora inkingo.

Uretse ibijyanye n’ishoramari ryo gukora inkingo, byitezwe ko RFDA izakoresha aya mafaranga mu kubaka laboratwari ifite ubushobozi buhambaye mu bijyanye no gupima imiti, ibintu bizafasha iki kigo kujya ku rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’inkingo n’imiti.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga na Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jutta Urpilainen
Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Jutta Urpilainen, ubwo yari mu biganiro na Perezida Kagame byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .