Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Clinton wayoboye Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye ibiganiro na Bill Clinton wahoze ayobora Amerika.

William Jefferson Clinton yabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 20 Mutarama 1993 kugeza ku wa 20 Mutarama 2001.

Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Perezidansi y’u Rwanda, Clinton yahuriye na Perezida Kagame mu Mujyi wa New York ahari kubera Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ntihigeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bombi baganiriye.

Clinton yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bikomeye bya Jenoside. Yemeye ko ubwo yari ku butegetsi atigeze agira uruhare mu guhosha ubwicanyi ndengakamere bwaberaga mu Rwanda mu 1994.

Mu bihe bitandukanye, uyu mugabo yasuye u Rwanda, ku nshuro ya mbere hari mu 1998 akiri Perezida.

Yashinze umuryango witwa ‘Clinton Foundation’, wateye inkunga ikomeye u Rwanda kugira ngo hubakwe ibitaro bivura kanseri bya Butaro.

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Clinton
Bombi bagiranye ibiganiro nubwo hatatangajwe ingingo zaganiriweho

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza