00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigo ARCH Venture Partners

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Kamena 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Village Urugwiro, umwe mu bashinze Ikigo cya ARCH Venture Peterners ndetse akaba n’Umuyobozi wacyo, Robert Nelsen.

Robert Nelsen uyobora iki kigo cya Argonne Chicago [ARCH] Venture Partners, kizwiho gufasha mu gutegura inkunga ibigo bikoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, ari bwo Perezida Kagame yakiriye Robert Nelsen gusa ntabwo hatangajwe ibyo baganiriyeho.

Ubu butumwa bugira buti “Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Robert Nelsen, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Ikigo ARCH Venture Partners.”

Iki kigo cya Argonne Chicago [ARCH] cy’ishoramari mu ikoranabuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima cyo muri Leta ya Chicago, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikunze gukusanya inkunga zo gufasha ibindi bigo byo muri uru rwego.

ARCH yatangiriye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Chicago ahagana muri za 1986. Uyu munsi, iki kigo ni kimwe mu bikomeye bitera inkunga imishinga ya siyansi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa ARCH Venture Partners, Robert Nelsen
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Robert Nelsen n'itsinda ryamuherekeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .