Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga mu kwihuza nyako kwa Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashimangiye ko ubufatanye mu by’ikoranabuhanga bugomba gufatwa nk’ubwo mu by’ubukungu kandi rigakoreshwa mu gukemura ibibazo byinshi birimo n’urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga Inama ya Transform Africa 2018, ibera i Kigali kuva ku wa 7-10 Gicurasi 2018. Ihuje abikorera, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse bikaba biteganyijwe ko izanitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika.

By’umwihariko Transform Africa 2018 iraganira ku isoko rihuriweho na Afurika mu by’ikoranabuhanga n’izindi ngingo zirimo ikoranabuhanga mu bucuruzi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga no kurikoresha, ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, kurikoresha mu kubika amakuru n’ibindi.

Perezida Kagame yasobanuye ko isoko rimwe rikoresha ikoranabuhanga muri Afurika ari kimwe mu bisubizo by’ikibazo cy’urujya n’uruza kuri uyu mugabane, aho ubu usanga abagenzi bakoresha indege bava mu gihugu kimwe cya Afurika bakagera mu kindi ari uko babanje kunyura i Burayi.

Yavuze ko ari ngombwa gutekereza cyane kuri iki kibazo kidasigana n’igiciro cya Viza, mu gihe abantu biga uko bahuza ikoranabuhanga, uturere, ibihugu n’umugabane muri rusange.

Yagize ati “Iyo abantu bavuga isoko rimwe rikoresha ikoranabuhanga cyangwa isoko rimwe mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege, ndatekereza ko haba hagamijwe gukemura ibibazo nk’ibi. Mu gihe tuvuga guhuza ibikorwa tubifashijwemo n’ikoranabuhanga, ndatekereza ko ari ingenzi kubyitaho cyane.”

Yakomeje agira ati “Akenshi urujya n’uruza rw’abaza muri Afurika banyura hanze yayo mbere yo kuyigarukamo. Ntacyo twaba dukoze twishyize hamwe ibi tukabyibagirwa. Kuki bitakorwa hatagombye kubaho viza, ngo abantu bajye babanza kunyura hanze ya Afurika babone kugaruka?”

Perezida Kagame yavuze ko usanga viza iri mu kiguzi umugenzi asabwa gutanga, yibaza niba byananirana gukemura ikibazo nk’iki.

Muri iyi nama yiga cyane ku kwihutisha ibikorwa byo guhuza isoko ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, Perezida Kagame, yashimangiye ko nubwo hakiri urugendo runini ubufatanye mu ikoranabuhanga bumaze kugeza Afurika kuri byinshi.

Yatanze ingero z’imishinga y’ubufatanye nka Smart Africa cyane cyane mu mishinga nka One Africa Network yafashije mu gushyiraho umusingi w’indi mishinga nk’Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika (AfCFTA) n’iyindi. Yasabye ko ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera ndetse n’ubushake bwa politiki ku mpande zombi bugikenewe cyane.

Ati “Reka rero twubakire ku bushake buhari kugira ngo dushyire mu bikorwa Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika, rizafasha mu gukuraho imbogamizi ku mahirwe menshi ari mu turere twacu no ku Isi muri rusange.”

Muri Werurwe uyu mwaka ibihugu bya Afurika 44 byashyize umukono ku masezerano y’isoko rihuriweho yitezweho guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bikorana ubucuruzi hagati yabyo. Ikoranabuhanga rifatwa nk’ikivumbikisho gikomeye kizatuma iri soko ritanga umusaruro kuri buri wese.

Inama ya Transform Africa 2018 izanatangirizwamo indi Mpuzamahanga ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika, iraberamo kandi Inama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa internet (Broadband Commission) iyobowe na Perezida Paul Kagame nayo yatangiye kuri uyu wa Mbere.

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza